Umwana w’imyaka 16 ashobora kuba umukozi wa leta y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Iteka rishya rya leta y’u Rwanda No. 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta, ryasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 08/10/2020 mu ngingo yaryo ya 9 igena ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu bakozi; aho bishoboka ko umwana w’imyaka 16 y’amavuko yaba umukozi wa leta.

Ibyo bishoboka mu gihe Minisitiri abitangiye uruhushya rwanditse nk’uko iyi ngingo ibivuga.

Iteka rya Minisitiri kandi rigena imirimo ibujijwe ku mukozi wa leta ufite kuva kuri iyi myaka kugeza ku utarageza ku myaka 18 y’amavuko; izwi nk’iy’ubukure.

Mu bindi bisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu bakozi ba leta harimo:

Kuba ari Umunyarwanda, kuba yujuje ibisabwa kuri uwo mwanya w’umurimo, kuba agejeje ku myaka 18 y’amavuko, kuba atarakatiwe igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu,

Kuba atarirukanwe mu kazi ko mu butegetsi bwa leta, keretse yarakorewe ihanagurabusembwa, kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba leta no kuba atarakatiwe kubera icyaha cya jenoside cyangwa icy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umwana w’imyaka 16 ashobora kuba umukozi wa leta y’u Rwanda
    Uwazanye iri tegeko afite ikibazo mu mutwe cyangwa afite amanyanga ashaka kurikoresha

  2. Umwana w’imyaka 16 ashobora kuba umukozi wa leta y’u Rwanda
    Uwazanye iri tegeko afite ikibazo mu mutwe cyangwa afite amanyanga ashaka kurikoresha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *