Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D nyuma yo gukora indirimbo bivugwa ko zirimo ibishegu, yasohoye indi ihamagarira abakobwa b’ibyamamare mu Rwanda kwicara ku ifarashi ye.

Mu iyi ndirimbo Davis D yise ‘Ifarasi’ yakozwe na Producer Nasim Davis, humvikana amagambo agira ati: “Mr Kiboko nkubita kiboko, yicareho yicareho wiyitinya yicareho. Gumaho yicareho ifarasi yicareho”
Muri iyi ndirimbo itangira Davis D ahagararanye n’umukobwa mu busitani amuha urubuto rwa pome, yumvikana kandi aririmba abakobwa b’ibyamamamare mu Rwanda, nkaho agira ati: ”Mimi na Jolly icara, Shaddy na Kate mwicare, Charly na Nina icara ku ifarasi yanjye. Iri na stamina n’ahanyerera ntigwa.”
Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Micro, anafte izindi zirimo nka Dede benshi basemura nk’iziganisha mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Reba indirimbo ” Ifarashi” hano

4 Responses
Davis D yakoze indirimbo ihamagarira abakobwa kwicara ku ifarashi ye
kuki muvuga ibyo abaririmbyi batavuze nimwe muhindura indirimbo zose ibishegu niba uburaya bubuzuye mureke guhimbira abahanzi ibyo bataririmbye
Davis D yakoze indirimbo ihamagarira abakobwa kwicara ku ifarashi ye
Icyonavuga komerezaho mumvandi