U Bufaransa bwongereye Dr. Mukwege ubudahangarwa

Sangiza iyi nkuru

Inama Njyanama y’umujyi wa Paris mu Bufaransa iyobowe na Meya Anne Hidalgo, yahaye Umukongomani Dr. Denis Mukwege ubudahangarwa bw’ubwenegihugu w’icyubahiro mu rwego rwo kumwongerera umutekano we atizeye muri iki gihe.

Ni nyuma y’aho uyu muganga watwaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, agaragaje ko atewe impungenge n’ubuzima bwe, bitewe n’abantu bamutera ubwoba.

Guterwa ubwoba kwa Dr. Mukwege kwakurikiranye n’igihe yari amaze gusaba ko abarwanyi n’abasirikare bakoreye ibyaha mu burasirabuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (1993-2003) nk’uko ‘Rapport Maping’ y’Umuryango w’Abibumbye yabigaragaje, bakurikiranwa n’ubutabera.

Ni ibi umujyi wa Paris washingiyeho uha Dr. Mukwege ubu bwenegihugu bw’icyubahiro nk’uko byatangajwe na Meya wawo, Anne Hidalgo mu butumwa bushyigikira intambwe uyu muganga yateye asabira ubutebera abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’izi ngabo.

Meya Hidalgo yagize ati: “Utsindiye igihembo cya Nobel, muganga witangiye abagore benshi bababajwe, watewe ubwoba ko azicwa, Paris izahora mu ruhande rwe ndetse irahamagarira gukomeza uburinzi bwe.”

Si ubwa mbere Dr. Mukwege ahawe ubufasha mu gucungirwa umutekano kuko mu minsi ishize, ubwo yagaragazaga impungenge z’ubuzima bwe, Leta ya RDC n’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahohoro muri iki gihugu (MONUSCO) bashatse kumuha uburinzi. Icyo gihe yemeye ingabo z’uyu muryango, zikaba ari zo zikimurinda.

Dr. Denis Mukwege ari mu b’imbere basabwe ko RDC ishyirirwaho urwego mpuzamahanga rukora iperereza, rukanakurikirana abakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, hashingiwe kuri Rapport Maping.

Ni igitekerezo gishyigikiwe n’amahanga nka Canada ndetse n’imiryango nka Nobel Peace Prize wamuhaye igihembo cy’amahoro mu 2018. Bose bumva ko gukurikirana abo bantu, byibuze ari byo bishobora gutanga ubutabera bwuzuye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bufaransa bwongereye Dr. Mukwege ubudahangarwa
    Arabura gusaba uburinzi Ku lmana se abona abo bamwongerera ubudahangarwa bo bafite ubuhe koko

  2. U Bufaransa bwongereye Dr. Mukwege ubudahangarwa
    Arabura gusaba uburinzi Ku lmana se abona abo bamwongerera ubudahangarwa bo bafite ubuhe koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *