maxresdefault_13_.jpg

Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 11 Ukwakira 1980, abasirikare bakuru bo mu mutwe wa UNLA (Uganda National Liberation Army) bafashe bunyago Yoweri Museveni, umufasha we Janet Museveni n’umuhungu wabo, Muhoozi Kainerugaba wari ufite imyaka 6 y’amavuko.

Icyo gihe Museveni yari umukandida w’ishyaka rya UPM (Uganda Patriotic Movement) wagombaga kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Kuboza 1980 yaje kwegukanwa na Milton Obote wari uhagarariye ishyaka rya UPC (Uganda People’s Congress).

Museveni n’umuryango we bafatiwe kuri bariyeri y’ingabo za UNLA yari mu gace ka Kireka muri Kampala, aho Muhoozi Kainerugaba (ubu afite ipeti rya Lieutenant General mu gisirikare cya Uganda) avuga ko bari bagiye gufata imodoka yabo muri garaje (garage) yo muri ako gace.

maxresdefault_13_.jpg Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba mu 1980, yari afite imyaka 6 y’amavuko

Fred Rwigema yabonye Museveni n’umuryango we bakerewe kugera mu rugo, atangira kubashakisha mu nshuti ze ariko araheba. Ni ko kujya kumureba mu biro bye ku nyubako ya Nile Mansions (ubu yimuriwemo Serena Hotel), naho ntiyahamusanga.

Nk’uko biri mu gitabo “My Life’s Story” cya Janet Museveni, Rwigema yakomeje guhangayika, ariko icyo gihe yari ku nyubako ya Nile Mansions hari umukozi wamubwiye ko yumvise abasirikare bakuru bo muri UNLA bigamba uburyo bafashe Museveni, ndetse ko bashobora kumwica bishimisha.

Rwigema akimara kumva aya makuru, yahise ajya kureba murumuna wa Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh (bombi bari abasirikare bakorana bya hafi na Museveni) maze batangiza operasiyo yo gushaka uyu muryango washoboraga kubonekamo Umukuru w’Igihugu mu gihe gito cyari imbere.

Bo (Rwigema na Saleh) n’abandi basirikare bari bitwaje, bageze kuri ya bariyeri muri Kireka, basanga Museveni n’umuryango we bicajwe hasi mu gihuru. Saleh yabajije abasirikare ba UNLA bari barinze bariyeri, amazina y’abo bicaje mu gihuru maze bamusubiza bati: “Ni Museveni. Twamufunze.”

Rwigema na Saleh bahise bafata imbunda, bazitunga abasirikare bari kuri bariyeri, bafashe mu mbarutso. Babasabye kurekura Museveni n’umuryango we, bitaba ibyo bakarasana. Byarangiye Museveni arekuranwe n’umuryango we.

Ibi Janet Museveni wari wafashwe bunyago n’umugabo we, yabisobanuye mu gitabo My Life’s Story, aho yagize ati: “Saleh, Rwigema n’abandi, basimbutse bava mu modoka, imbunda bazarumye (cocking). Baturokoye mu minota mike, abasirikare bari kuri bariyeri basigara bamanjiriwe.”

Maj. Gen. Fred Rwigema (yapfuye tariki ya 2 Ukwakira 1990) na Rtd. Gen. Salim Saleh ni abasirikare bafatwa nk’icyitegererezo muri Uganda bitewe n’uruhare rukomeye bagize mu kugeza Yoweri Museveni ku butegetsi. Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ntahwema kuvuga ko Rwigema ari we watumye akunda igisirikare, akacyinjiramo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa
    YAR.INTWARI NTITUZAMWIBAGIRWA

  2. Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa
    YAR.INTWARI NTITUZAMWIBAGIRWA

  3. Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa
    Intore ntiziramba

  4. Uko Gen. Rwigema na Saleh batabaye Museveni n’umuryango we bashoboraga kwicwa
    Intore ntiziramba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *