Umutwe wa RED-Tabara umaze imyaka itanu urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wavuze ko wamenye kandi wita ku byavuye mu nama ya Goma iheruka guhuza abakuru b’ibihugu byo mu karere, gusa uvuga ko utatunguwe no kuba Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yaranze kuyitabira.
Ni inama yabaye tariki ya 7 Ukwakira hifashishijwe ikoranabuhanga, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi. Umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ni imwe mu ngingo nyamukuru zaganiriweho n’abakuru b’ibihugu barimo Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na JoĂŁo Lourenço wa Angola.
Mu gihe iyi nama yabaga, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari ayoboye inama y’Abaminisitiri bagize Guverinoma y’Igihugu.
RED-Tabara mu itangazo rigenewe itangazamakuru yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze ko itatunguwe no kuba Perezida Ndayishimiye ataritabiriye iriya nama, ngo kuko we Icyo ashyize imbere ari ukujya kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gutera inkunga imitwe itemewe igamije guhungabanya umutekano w’akarere.
Yagize iti: “Ihuriro ryacu ntabwo ryatunguwe no kuba Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaranze ubutumire bwa bagenzi be bwo kwitabira iriya nama.”
Yakomeje ati: “Ahubwo aho gushyira umuhate mu gufatanya n’abaturanyi be ku kibazo cy’imiyoborere y’akarere, ubutegetsi buriho bukomeje gukomeza umubano w’Ubumafiya_wubakiye ku gushimuta amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gukomeza gufasha rwihishwa imitwe igamije guhungabanya akarere.”
RED-Tabara ivuga ko ishima umuhate wagaragajwe n’Abakuru b’Ibihugu bitabiye iriya nama, yashimangiye ko izakomeza kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi kugeza igihe akarengane n’urugomo bizaviraho i Burundi, ngo kuko nta yandi mahitamo ifite.
Yunzemo iti: “[Kudakomeza kurwana] ntibizahagarara, keretse umugabane wa Afurika ugize icyo ukora kuri ubu butegetsi bukomeza gukora ibyaha byibasira inyoko muntu ku manywa y’ihangu.”
Ni ibyaha uyu mutwe uvuga ko byatewe no kuba hari abatari bashyigikiye manda ya gatatu ya Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yo muri 2015, ukemeza ko iyo manda yari inyuranyije n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha yasinywe mu 2000, nyuma y’umusanzu ukomeye watanzwe n’abarimu Mwalimu Julius Nyerere na Nelson Mandela.
RED-Tabara ivuga ko manda ya gatatu ya Nkurunziza yari inyuranyije n’Itegeko nshinga yakuruye imyigaragambyo y’abatari bayishyigikiye, bikarangira ubutegetsi bukoreye urugomo rutavugwa abo bigaragambyaga.
Ni ibyatumye abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu, ababarirwa 8,000 bahinduka imfungwa za Politiki, ababarirwa mu bihumbi baburirwa irengero, abagore babarirwa mu bihumbi bafatwa ku ngufu mu gihe abishwe babarirwa mu 2,500.
Ni ibyaha uyu mutwe uvuga ko byakozwe na Polisi y’u Burundi yarasaga abantu ku manywa y’ihangu, ndetse n’Imbonerakure zibarirwa mu bihumbi 10 zari zahawe akazi na Leta.


