Iperereza ry’ibanze ku nkongi y’umuriro iheruka kwibasira umusozi muremure wa Kilimanjaro, yerekanye ko iyo nkongi yatewe n’abakarasi bari bari kumwe na ba mukerarugendo bazamukaga umusozi mu gace kawo ka Whona.
Ni ibyatangajwe na Pascal Shelutete, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Pariki z’igihugu za Tanzania, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Shelutete yavuze ko aburiraga umusozi bari bageze ahitwa Whona, ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira, bikaba ngombwa ko bashyushya ibiryo.
Umuriro ngo waje gufata ibyatsi byumye, inkongi itangira gutyo.
Yagize ati: “N’ubwo hashobora kuba hari ibindi byateye uyu muriro, ibimenyetso byibanze birerekana i Whona aho abashyitsi bari bari gushyuhiriza ibiryo. Nk’uko mubizi turi mu gihe cy’izuba kandi umuriro ukwirakwira vuba.”
Shelutete yavuze ko uduce twashegeshwe n’iriya nkongi ari aka Mandara Hut gaherereye ku butumburuke bwa metero 2,700 n’aka Horomobo Hut gaherereye ku butumburuke bwa metero 3,700.
Uduce twibasiwe cyane tugizwe n’ibihuru.
Abaturage ba Tanzania baganiriye n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ubwo iriya nkongi yabaga, bari bavuze ko ishobora kuba yatewe n’abazimu ngo kuko agace kahiye kadakunze kugerwamo n’abantu.
Ikinyamakuru The Citizen kivuga ko mu ma saa tanu yo kuri uyu wa Kabiri, umuriro wari ucyaka n’ubwo hari abashinzwe kuzimya umuriro babarirwa muri 600.
Abakozi bari kwita kuri iriya nkongi bagizwe na brigade ishinzwe kuzimya umuriro, abakozi b’ikigo cya Tanapa n’abakorerabushake baturutse mu midugudu iri hafi ndetse n’abanyeshuri bo mu Ishuri Mweka Wildlife College.


