RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze byinshi byatumye leta y’u Rwanda yemera guhinga urumogi; igihingwa kitari cyemewe mu gihugu ku mpamvu izo ari zo zose bitewe n’uko ari ikiyobyabwenge.

Guhinga iki kimera byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, bishimangirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije ku munsi wakurikiyeho.

Clare Akamanzi mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko impamvu ya mbere yatumye leta y’u Rwanda yemera guhinga iki kimera ari uguteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuvuzi. Ati: “Twabonye ahenshi hari ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwakozwe ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibihingwa nk’ibi, bwagira uruhare mu ikorwa ry’imiti.”

Yakomeje ati: “Nk’uko tubibona, ibihugu byinshi cyane biri kwemeza ubuhinzi bw’iki kimera mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, bukavamo imiti y’ingenzi ivura indwara. Icyo twabonye ni uko iki kimera gishobora kwifashishwa mu kugabanya ingaruka zo kuruka cyangwa iseseme ku bantu barwaye kanseri cyangwa SIDA.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse n’ibyo, ubuhinzi bw’iki kimera bwakwinjiriza leta y’u Rwanda amafaranga menshi. Ati: “Kandi cyakwinjiriza igihugu amafaranga, cyatanga akazi kandi ni cyo gihe ku Rwanda cyo kudatakaza aya mahirwe yo guhinga iki kimera.”

Yagereranyije amafaranga iki kimera cyinjiza n’ay’ubuhinzi bw’indabyo bwinjiza, asanga atandukanye cyane kuko ngo hegitari y’indabyo, yo yakwinjiza amadolari 300,000 y’Amadolari y’Amerika gusa. Ati: “Umusaruro wacyo (urumogi) kuri hegitari imwe ushobora kwinjiza amafaranga ageze ku madolari y’Amerika miliyoni 10. […] Biratandukanye cyane.”

Hejuru yo guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi no kwinjiriza igihugu amafaranga, ngo iki kimera kizinjiriza n’imisoro, izajya mu kigega cya leta y’u Rwanda.

Clare Akamanzi yabajijwe aho urumogi leta yemeye guhinga ruzatandukanira n’ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko, avuga ko hari amategeko azagengwa ihingwa n’iyoherezwa mu mahanga ryacyo. Ngo ibigo bibifitiye uburenganzira ni byo bizemererwa kuruhinga.

Yavuze ko abazemererwa gihinga iki kimera, bazasabwa gushyiraho ingamba zikomeye, aho hazashyirwaho uburinzi buhambaye na kamera (camera) za CCTV n’utunyubako abarinzi barindiramo bareba hose, ku buryo “nta we uzashobora kwiba urumogi aho ruhinze, ngo arujyane mu rugo kurucuruza cyangwa mu isoko.”

Kugeza ubu, ntabwo aho uru rumogi rugomba guhingwa haramenyekana gusa Clare Akamanzi yavuze ko hari kwigwaho. Kuba umusaruro warwo uzajya woherezwa mu mahanga ugatunganyirizwayo, ngo biterwa n’uko u Rwanda nta bushobozi rurabona bwo kurutunganya.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora
    Ya miteja iragarutse se!
    Kera ku bwa Habyarimana ngo bari barahinze urumogi muri Nyungwe, bakarucuruza hanze barwoherejanye n’imiteja, byitwa ngo ni imiteja bacuruza.

  2. RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora
    Ya miteja iragarutse se!
    Kera ku bwa Habyarimana ngo bari barahinze urumogi muri Nyungwe, bakarucuruza hanze barwoherejanye n’imiteja, byitwa ngo ni imiteja bacuruza.

  3. RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora
    Ngewe ndashimira R D B kurebakure kuko ikigihingwa gifite akamaro kubyerekeranye nubuvuzi

  4. RDB yasobanuye byinshi ku buhinzi bw’urumogi u Rwanda rugiye gukora
    Ngewe ndashimira R D B kurebakure kuko ikigihingwa gifite akamaro kubyerekeranye nubuvuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *