Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, ufite icyicaro muri Amerika, HRW, wamaganye ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari umudepite wigenga mu Burundi, Fabien Banciryanino, uyu muryango uvuga ko mu byo azira harimo kuba yaramaganye itegeko ryashakaga kugira uwari pererezida w’iki gihugu “Umuyobozi w’Ikirenga wo Gukunda igihugu” (Guide suprême du patriotisme).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki 12 Ukwakira, HRW ivuga ko icyemezo cy’inzego z’ubutabera z’u Burundi cyo gukurikirana uwahoze ari umudepite wigenga, uzwiho kuba umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu, cyiyongera ku bimenyetso byinshi biteye impungenge.
Lewis Mudge, Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, ati: “Ifatwa rya Fabien Banciryanino ryerekana neza igiciro kigomba gutangwa igihe hagaragajwe ihohoterwa mu Burundi. Biragaragara ko igenzura mpuzamahanga ari ngombwa kurusha mbere hose “.
Muri Gashyantare, Fabien Banciryanino yatoye yanga itegeko ryashakaga guha Perezida w’icyo gihe, Pierre Nkurunziza izina ry’ “Umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu.” Yavuze ko “habaye ubwicanyi bwinshi; imirambo yajugunywe mu nzuzi mu gihe indi yashyinguwe nyuma yo gutemagrwa, avuga ko … “Pierre Nkurunziza ahubwo yari akwiye gushyikirizwa ubutabera “.
Ku ya 7 Ukwakira, Fabien Banciryanino yandikiye Komisiyo yigenga ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNIDH) avuga ko azira ijambo rye rirengera itegeko nshinga mu Nteko.
HRW ivuga ko gukurikirana Fabien Banciryanino kubera ko yasabye ubutabera ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bihonyora uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo. Abashinjacyaha bagomba kwerekana ibimenyetso bifatika bihuza ibikorwa bya Fabien Banciryanino cyangwa ibyo yavuze n’ibyaha bikomeye aregwa kandihakagaragazwa ishingiro ry’ifungwa rye bitaba ibyo akarekurwa byihuse.
Ibi ngo bidakozwe byaba bitanga nkana ubutumwa butari bwiza ku banyapolitiki b’impande zose.
Uwahoze ari umudepite wigenga watowe mu Ntara ya Bubanza (mu burengerazuba bw’u Burundi) afungiye muri Gereza Nkuru ya Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu) kuva ku mugoroba wo ku wa Kane ushize.
Yashinjwaga n’Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa (mu majyaruguru ya Bujumbura) “kwigomeka, gusebanya no guhungabanya umutekano w’igihugu”.
Umwunganizi we avuga ko dosiye ye ikubiyemo “ibintu bidafatika” kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku “bahagarariye abatowe” mu gihe kiri imbere.


