Phocas Ndayizera yabimburiye bagenzi be 12 asaba kurekurwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yasabye urukiko ko yagirwa umwere akarekurwa, aho yemeza ko ubushinjacyaha ibyo bumushinja ari ibihimbano mu byo yise ikinamico.

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 ni bwo umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 baregwa mu rubanza rumwe bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, urugerereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu munsi hari hatahiwe kumva ubwiregure bwa nyuma bw’ababurana ku byaha 13 bashinjwa. Muri ibi byaha harimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga; kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba; ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda n’icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi abaregwa bateguraga wari ukuriwe na Cassien Ntamuhanga uburanishwa adahari kuko yatorotse ubutabera.

Phocas Ndayizera ni we wahawe ijambo bwa mbere avuga ku byaha ashinjwa. Yahereye ku nyandiko zimushinja ibyaha yasinyiye mu bugenzacyaha, avuga ko yabikoreshejwe ku gahato atazi ibyanditseho.

Yasobanuye ko amajwi yagaragajwe n’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso kimushinja ari ‘nk’ikinamico’ kuko nta kuri kurimo kandi byumvikana ko atafatiwe ku minara y’itumanaho, ahubwo yacuriwe muri studio.

Yavuze ko ayo majwi yumvikana agaragaza ko Ntamuhanga Cassien yavuganaga n’uwitwa Tembo ariko mu by’ukuri ayo majwi atandukanye kuko umwe yumvikana ari muri situdiyo naho undi amajwi ye akumvikana nk’ayanyuze ku minara.

Yavuze ko aho abishingira ari uko ayo majwi y’abavugana bombi yumvikana mu buryo butandukanye kuko rimwe ryumvikana nk’iryaturutse mu kanwa ako kanya irindi rikumvikana nk’iryaturutse ku munara.

Ikindi ngo ni uko hajemo umuntu wa gatatu kandi ari babiri bavugana, agaragaza ko uwo wundi wajemo yiswe Tembo ari uwa gatatu kandi nyamara ubushinjacyaha buvuga ko ari we wa wavuganaga na Ntamuhanga. Ibyo akabishingiraho agaragaza ko amajwi yagaragajwe ari amahimbano.

Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim; Niyonkuru Emmanuel alias Elungu, Niyihoze Patrick alias Nick, Byiringiro Garnon alias Bingo, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terence, Munyensanga Martin alias Corbon, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima, Rutaganda Bosco, Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *