Umuyede n’abanyamadini mu bahamwe na ruswa no kunyereza imitungo

Sangiza iyi nkuru

Umugabo utuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali witwa Munyandamutsa Etienne wakoraga akazi k’ikiyede, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira gutanga ruswa. Ni mu gihe abanyamadini nabo bagaragara ku rutonde ariho rwasohowe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe hanze n’uru rwego, rushingiye ku ngingo ya 4 (10) y’Itegeko No. 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 riruha ububasha bwo gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’ibyaha bya ruswa, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahamije Munyandamutsa gutanga indonke y’amafaranga y’u Rwanda 5000.

Igihano Urukiko rwahanishije Munyandamutsa ni igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Aba banyamadini bagaragara ku rutonde barimo uwahoze ari umucungamutungo wa Dove Hotel y’itorero rya ADEPR, Mbanda Samuel utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo kwaka indonke y’amafaranga y’u Rwanda 500,000, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 50,000.

Undi ni uwahoze ari umucungamutungo w’itorero ADEPR/Paruwasi ya Karama, Ndagiriyimana Dominique utuye mu Kagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwurire w’Akarere ka Rwamagana.

Urukiko rwa Ngoma rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo w’amafaranga y’u Rwanda 6,759,910, rumukatira igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 20,779,730.

Undi ni uwahoze ari ‘Business Manager’ w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rujurama Etienne utuye mu Murenge wa Remeara w’Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rwa Kigali rwahamije Rujurama icyaha cyo kunyereza umutungo w’amafaranga y’u Rwanda 78,885,200, rumuhanisha gufungwa imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 157,776,400.

Urutonde rwose ruriho abantu 78 bahamwe n’ibyaha byo kwaka indonke no kunyereza umutungo kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2020. Uwatanze indoke y’amafaranga make ni umumotari witwa Bihibindi Jean Claude, watanze amafaranga y’u Rwanda 2000. Naho uwanyereje amafaranga y’u Rwanda menshi ni Rujurama Etienne.

Reba urutonde rwose hano: https://ombudsman.prod.risa.rw/fileadmin/user_upload/ombudsman/documents/Urutonde_rw_abahamwe_na_ruswa/Urutonde_rw_abahamwe_n_icyaha_cya_ruswa_Gashyantare_-_Mata_2020.PDF

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *