Judith biravugwa ko yatangiye gukina Filimi

Nyuma yo gutandukana na Safi, Judith yinjiye muri ‘cinema’

Sangiza iyi nkuru

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Niyibikora Safi yatangiye gukina filimi ye yise ”Ni Zanduru” izaba ihuriwemo n’ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda.

Amakuru ava mu nshuti ze hafi ahamya ko Judith amaze hafi ukwezi n’icyumweru kimwe ari i Kigali, aho ari gukina filime ye bwite. Ni filimi izaba ihuriwemo n’ibyamamare bitandukanye bya hano muri Cinema Nyarwanda.

Mbere gato ko y’uko Judith agaruka mu Rwanda ni bwo Safi yari amaze iminsi mike atangaje ko batakibana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma y’inkuru zo gutandukana na Safi Madiba aho uyu muhanzi yahamije ko yatandukanye na Judith, hahise haduka amakuru ko uyu mugore yaba yaraje mu Rwanda gusura umusore mushya bakundana, ndetse akaba yaranamwambitse impeta.

Niyonizera yashakanye na Niyibikora Safi kuwa 1 Ukwakira 2017, nyuma y’ubu bukwe hagendaga hibazwa by’inshi ku mubano wabo birimo no kuba umwe yarabaga mu Rwanda undi aba muri Canada kandi bizwi ko umugore n’umugabo bagomba kubana mu nzu imwe.

Judith biravugwa ko yatangiye gukina Filimi
Judith biravugwa ko yatangiye gukina Filimi
Judith Niyonizera yinjiye muri ‘cinema nyarwanda’

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *