Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga barimo n’abakomoka mu mahanga bakorera mu Karere ka Rusizi, bahawe ibiribwa nyuma y’ingaruka ihagarikwa ry’amasomo ryabagizeho zirimo no guhagarikirwa amasezerano y’akazi.
Umuryango Strive Foundation wabashyikirije ibi biribwa birimo kawunga n’amavuta yo gutekesha; wabasabye kudatega ubuzima bwabo ku mushahara gusa, ubashishikariza kwishyira hamwe bagashaka n’ibindi bakora byawunganira igihe bazaba basubiye ku kazi, amashuri yongeye gufungura imiryango.
Aba barimu bavuga ko ubusanzwe babayeho nabi cyane kuko nk’abanyamahanga muri bo babuze uko basubira iwabo, kimwe na bamwe muri bagenzi babo b’abanyarwanda bakaba bari mu nzu bakodesha bamaze amezi 6 batishyura, kuba nk’abafite imiryango abo bubakanye bo batarakoraga cyangwa na bo ibyo bakoraga byarahagaze,ugasanga mu rugo nta n’umwe ufite akazi kandi bafite abana batunze, bakavuga ko nubwo iyo nkunga bayibonye bakeneye gukomeza kwitabwaho.
Wambuzi Swaibu ni Umugande wigisha mu ishuri ribanza ryigenga mu murenge wa Kamembe. Avuga ko abana n’umugore n’abana 3, umugore we wacuruzaga mu isoko rya Kamembe ibyo yacuruzaga byamaze igihe byarahagaze, kuba na we ntacyo yakoraga byatumye n’igishoro cy’umugore bakirya kirashira, babura n’uko baba basubiye iwabo kubera ko n’imipaka yari ifunze,babaho mu buzima bubi badashobora kwishyura n’inzu babamo.
Ati: ’’Nk’abanyamahanga kuguma mu Rwanda byatugizeho ingaruka zikomeye cyane kuko nta muvandimwe wundi twarebagaho waduha n’ikilo cy’ibishyimbo cyangwa ngo tugire akarima tubishakamo,twahuye n’inzara ikomeye cyane turihangana,sinigeze nishyura inzu mbamo aya mezi yose kandi ukwezi kumwe nishyura 50.000,ubwo akazi nigasubukurwa nzaba ngomba kwishyura ayo mafaranga yose.
Turashimira aba bagiraneza batwibutse bakaduha icyo kurya, gusa hari n’ababyeyi b’abana badufashaga rimwe na rimwe n’ishuri rikagerageza ariko ubuzima bwo ntibutworoheye pe.’’
Turinabo Victorine ni Umunyekongokazi utuye mu mujyi wa Rusizi akanahigisha. Ati: “Inzara yari yose iwanjye kuko umugabo yakoraga muri Congo, kubera ifungwa ry’imipaka atakaza akazi bashyiramo undi, ntahembwa nanjye simpembwa n’ayo yari afite twayubatsemo inzu tubamo ino, abana twabohereje kwiga muri Congo ariko nta mibereho bafite, ibi biribwa ni byo tugiye gucungiraho byashira tugategereza Imana gusa.
Ntituzi igihe imipaka izafungurirwa ngo ajye gushaka akandi kazi, nigishaga mu nshuke none ngo ntizizatangira vuba,urumva ko tugipfa kandi akazi ke ni ko karihaga amashuri y’abana. Nitugira amahirwe aba bagira neza bazagaruka cyangwa dutegereze ikindi Imana izadukorera.’’
Past. Sebatunzi Bicunda,umuyobozi w’ishuri Friend school of Kamembe yabwiye Bwiza.com ko kuva bahagarara guhembwa nta nkunga n’imwe bahawe n’uwo ari we wese ubuzima buragorana cyane, ariko ko ibiribwa bahawe bishobora kuzabageza ku mishahara nibigenda neza.
Ati: ’’Bizamara nk’ukwezi ku bazabifata neza, amashuri naba yatangiye bazaba begereza kugira icyo bahembwa,ariko amezi 6 yose nta faranga umuntu akoraho yatubereye mabi cyane rwose.’’
Ruzibiza Léopold ushinzwe ibikorwa muri Strive Foundation Rwanda, avuga ko ibi biribwa, aba barezi babisabiwe n’Akarere ka Rusizi ku mikoranire myiza basanzwe bafitanye nk’abafatanyabikorwa babo, asaba ababihawe gufatira ku masomo aya mezi yose 6 badakora ku ifaranga abasigiye bagahindura imyumvire.
Ati: ’’Turabagira inama yo kudacungira ku murimo umwe gusa. Bishyire hamwe barebe n’ikindi bakorera hamwe kibafasha kuko twasanze bari mu mibereho mibi cyane rwose, nubwo bakora ubucuruzi,ubworozi cyangwa ikindi cyakunganira akazi bakora cyangwa cyabarengera mu bihe bibi nk’ibi bidateguza imishahara ihagarara n’inkunga zigatinda cyangwa ntizinaze.’’
N’ubwo abarezi babibonye ariko, abandi bakozi b’aya mashuri,nk’abakoraga mu bikoni,abakoraga isuku n’abandi bo ntacyo bahawe, uyu muyobozi muri Strive foundation Rwanda akavuga ko na bo Akarere gakwiye kubibasabira kuko na bo babikeneye cyane,haba muri Strive cyangwa n’ahandi aho gusigara bo nta cyo babonye, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,akavuga ko uko ubufasha buzaboneka na bo bazagerwaho.
Aba barimu baraba batunzwe n’ibi biribwa mbere y’uko amashuri yongera gufungurwa



2 Responses
Rusizi: Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa
Iki gikorwa Strive ikoze kirashimishije.Aba barimu bari bababaje pe.
Yesu ari bari nshonje murangaburira nimuze mu bwami bwanjye
Rusizi: Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa
Iki gikorwa Strive ikoze kirashimishije.Aba barimu bari bababaje pe.
Yesu ari bari nshonje murangaburira nimuze mu bwami bwanjye