Perezida wa, Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagarutse i Kampala mu murwa mukuru w’igihugu cye nyuma y’iminsi itandatu yari amaze atembereza abuzukuru be ibice by’icyaro bya Uganda birimo na Kiruhura avukamo.
Kuwa Kabiri tariki 13 Ukwakira nibwo Museveni n’abuzukuru be buriye indege y’igisirikare cya Uganda berekeza mu karere ka Kisozi, aho yari agiye kubatembereza muri kariya gace afitemo inka zibaririrwa mu 3,000.
Museveni yari yarakunze kwinuba avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abura umwanya wo kujya gusura amashyo ye.
Museveni yagarutse i Kampala kuri uyu wa Mbere nanone atwawe n’indege ya UPDF.
Umunyamabanga muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe itangazamakuru, Lindah Nabusayi, yavuze ko usibye gusura inka ze yanahuriye n’abaturage mu bikorwa rusange mu gace ka Rushere ko muri Kiruhura ari naho avuka.
Impamvu bivugwa ko Museveni yafashe ikiruhuko zirimo no kuba yari agamije kubanza kuruhura ubwonko mu gihe yitegura ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu bizatangira mu Ugushyingo uyu mwaka.




