Umujyi wa Gisenyi uri mu karere ka Rubavu na Goma yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni imijyi ituranye cyane, ku buryo ugeze hafi yayo utabisobanukiwe ushobora kwibwira ko ari umujyi umwe.
Ni imijyi ibiri yombi ikora ku kiyaga cya Kivu gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yombi ikaba mu majyepfo y’ibirunga bya Kalisimbi na Nyiragongo.
Ugishingura ikirenge ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa, uhita uhingukira mu Birere ahari amasanganiro arimo n’amagambo yanditse mu Kinyarwanda, atanga ubutumwa bugamije gushishikariza urubyiruko gukunda umurimo.
Nibwo umenya ko uvuye mu Rwanda kuko uhita utangira kubona ibintu bitandukanye n’ibyari muri metero 100 inyuma yawe. Uhera ku kavuyo, umwanda, imodoka zitagira ibirango, ukagira ku bantu bagenda mu nzira birira ibisheke na za avocat n’ibindi.
Urugendo rugana i Goma ku muntu uherereye i Gisenyi ni ugukozaho kuko impande zombi zihana imbibi binyuze ku mipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière.
Uturutse i Gisenyi mu Rwanda ushobora kwisanga ku butaka bwa Congo Kinshasa utabizi, bitewe n’uburyo iyi mijyi yombi ifatanye.
Nta yindi mijyi izwi ituranye bene aka kageni.
Mu mijyi izwi yegeranye harimo uwa Vatican ufatwa nk’umurwa Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi uzengurutswe n’uwa Roma usanzwe ari umurwa Mukuru w’Ubutaliyani, gusa abenshi bafata iyi mijyi yombi nk’umujyi umwe.
Indi mijyi ituranye ni uwa Cairo na Giza yombi yo mu Misiri. Kuva i Cairo ujya i Giza hari urugendo rw’ibirometero bine nk’uko urubuga City Extremes rubitangaza.
Indi mijyi ituranye nk’uko ruriya rubuga rubivuga, ni uwa Manila n’uwa Caloocan yombi yo muri Philippines itandukanywa n’intera y’ibirometero bitandatu, mu gihe umurwa Mukuru wa Maroc (Rabat) n’Umujyi wa SalĂ© bitandukanywa na Kilometero ndwi.
Imijyi ya Guadalajara na Zapopan yo muri Mexique yo itandukanywa n’intera ya kilometero umunani uvuye muri umwe ujya mu wundi, New York na Brooklyn yo muri leta zunze ubumwe za Amerika igatandukanywa na Kilometero 10.
Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, na Brazzaville wa Repubulika ya Congo, yo ifatwa nk’imijyi yo mu bihugu bitandukanye ituranye kurusha indi.
Urugendo ruva i Brazzaville ujya i Kinshasa rureshya na kilometero umunani.

12 Responses
Gisenyi na Goma yaba ari yo mijyi ituranye cyane kurusha indi ku Isi?
Brazzavillena Kinshasa ntibarwa nk’imijyi yo mu bihugu bitandukanye ituranye kurusha iyindi, ahubwo ibarwa n’imirwa mikuru yegeranye kurusha iyindi ku isi (capitales les plus raprochĂ©es du monde).
Kuba Goma na Gisenyi yaba ari yo mijyi yegeranye cyane ku isi byo ngirango ntawabishidikanyaho.

Brazzaville na Kinshasa ntibarwa nk’imijyi yo mu bihugu bitandukanye ituranye kurusha iyindi, ahubwo ibarwa n’imirwa mikuru yegeranye kurusha iyindi ku isi (capitales les plus raprochĂ©es du monde).

Bukavu na Kamembe nayo iraturanye cyane

Cincinnati Ohio na Florence Kentucky ntekerezako nayo arimumijyi ituranye cyane nka goma na gisenyi

Baarle-duc en Belgique et Baarle Nassau en Hollande sont les villes les plus proches.

murakoze kumakuru meza muduhaye