img-20201020-wa0072_1603210868710.jpg

Huye: Abanyeshuri ba UR basize bishyuye amafaranga yo kurya, batunguwe no gusabwa andi

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamaze iminsi itatu basubiyeyo ngo basubukure amasomo, bavuga ko batunguwe no kwishyuzwa andi mafaranga yo kurya kandi barasize bishyuye andi agera ku 28,000RWF.

Aba banyeshuri ubusanzwe bariraga mu marisitora yo hanze n’indi imwe y’imbere muri Kaminuza yitwa Happiness Restaurant, bakaba babwa udupapuro twemeza ubwishyu bakunzwe kwita ‘ibifu’.

Abishyuye amafaranga yo kurira muri Happiness Restaurant ni bavuga ko bishyujwe andi mafaranga, nyir’iyi resitora akabasobanurira ko na we yahombye, kuko ibyo yari yarahashye byaboreye mu bubiko.

Ibora ry’ibi biribwa ryatewe n’ihagarikwa ritunguranye ry’amasomo mu mashuri na kaminuza, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ryatumye abanyeshuri bose bataha iwabo.

Ishimwe Jean Claude yagize ati: “Icyo kibazo abanyeshuri bagifite ni benshi. Twasize twishyuye… nk’iyo mu kigo (resitora) yari igihari, batubwira ko amakarita twari dufite atazongera gukora kuko barahombye, ngo twongere twishyure bundi bushya.”

Ishimwe avuga ko ari icyemezo kibabangamiye, kuko basubira ku ishuri batari babiteganyije. Ati: “Niba wari ufite ikarita y’28,000 RWF, bakakubwira ngo uzayiriraho kandi warishyuye muri iyo resitora, ni igihombo gikabije. Kuko ntabwo twaje twarabiteganyije, na buruse twari tutayifite.”

Mugenzi we yatangaje ati: “Ku ruhande rwa resitora n’abanyeshuri, twese twagize igihombo. Ariko hari nk’igihe umuntu yagiye amaze kwishyura ikarita ya resitora y’ukwezi kandi igura 28,000 RWF, ayiririyeho rimwe. Rero biza bitunguranye, ikarita arayitahana. Umuntu yagarutse afite icyizere ko yagaruka akayiriraho ariko twasanze resitora zarashyizeho ingamba zo kongera kwishyura bushyashya.”

Bamwe muri aba banyeshuri barasaba ko nyiri resitora yaborohereza, abagaragaza utu dupapuro twemeza ubwishyu tugifite agaciro, bagahabwa ibyo kurya, mu gihe batarabona andi mafaranga yo kwishyura nk’uko babisabwa.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye, Nzitatira Wilson mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ubusanzwe kaminuza isanzwe ari umuhuza w’abanyeshuri na nyiri resitora, bityo ikibazo bagishakira umuti.

img-20201020-wa0072_1603210868710.jpg Nzitatira Wilson uvugira Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye

Yagize ati: “Icyo kibazo turaza kukiganira. Kaminuza ni umuhuza w’uha abanyeshuri iyo serivisi ndetse n’ubuyobozi bw’abanyeshuri. Turaza kwicara hamwe tugishakire igisubizo. Gusa icyo naba nkivuzeho, niba umunyeshuri yaratashye yishyuye koko afite n’ibimenyetso agaragaza ko yishyuye, ntabwo amafaranga ye yakagombye gupfa ubusa.”

Yavuze ko hakorwa igenzura, abishyuye bakamenyekana, bagakemura ikibazo ku buryo nta ruhande rubirenganiramo.

Kaminuza y’u Rwanda yahamagariye abanyeshuri biga mu mashuri ya nyuma kuba bageze ku ishuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020 kugira ngo basubukure amasomo nyuma y’amezi atandatu yahagaritswe mu mezi atandatu ashize. Yashyizeho n’amabwiriza agenga imibereho n’imyigire y’abanyeshuri, aho bose basabwa kuba mu macumbi y’ishuri.

img-20201020-wa0065.jpg Muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda biteguye kwakira abanyeshuri mbere y’igihe

img-20201020-wa0064.jpg

img-20201020-wa0061.jpg

img-20201020-wa0047.jpg Kugeza ubu ariko ntabwo amasomo aratangira

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *