Mu gihe ikoranabuhanga ryateye imbere n’abakoresha imbuga nkoranyambanga biyongereye, hakwirakwira amakuru atandukanye; arimo ay’impamo n’ay’ibihuha ku buryo bishobora kugorana cyane kuyatandukanya mu gihe hadakozwe ubusesenguzi bwimbitse, cyangwa se urwego bireba rutagize icyo ruyavugaho.
Nko muri iki gihe cya Covid-19, Abaturarwanda bahora banyotewe no kumenya amakuru aturuka mu nzego za leta, avuga ku ngamba n’amabwiriza byabashyiriweho. Ayo aturuka mu nzego nk’ibiro bya Minisitiri w’Intebe (cyane igihe babaye Inama y’Abaminisitiri).
Turibanda ku matangazo asohorwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, mu ibara ryayo ry’umuhondo; cyane cyane iryakwirakwijwe kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 rivuga ku biciro by’ingendo rusange. Turifashisha ubusesenguzi bwacu, twisunze amategeko agena imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda n’agenga imiterere y’amatangazo y’ubuyobozi.

Iri tangazo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bimaze kwemeza ko ari igihuha, rigira riti: “Akurikije ububasha ahabwa n’amategeko, Minisitiri w intebe Eduard Ngirente yategetse ikigo gishinzwe ubugenzuzi RURA gusubizaho ibiciro by’ingendo byari biriho mbere y uko igihugu kinjira mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19”
Ubusesenguzi ku myandikire
Imyandikire iri muri iri tangazo, yagombaga gukemangwa kuko itubahirije amategeko; aya akaba ari amakosa adasanzwe agaragara mu matangazo y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Amakosa ari muri iri tangazo rihimbano, agaragarira aho umwanditsi atazi gukoresha utwatuzo nk’utubago (.) n’udukato (‘).
Harimo kandi ikosa ryo gufatanya amagambo abiri, ari yo: Repubulika n’ikinyazina ngenera ‘ya’ cyakaswe kubera ko ijambo rigikurikiye ritangizwa n’inyajwi. Ntabwo byandikwa ngo “REPUBULIKAY’U RWANDA”, ahubwo byandikwa ngo “REPUBULIKA Y’U RWANDA” mu magambo atatu atandukanye. Gusa iri ryo ntiryakwitabwaho cyane, kuko hari ubwo ibi biro bisohora itangazo ririmo ikosa nk’iri, nk’uko byabigenje tariki ya 12 Ukwakira 2020.
Ubusesenguzi ku mazina y’abantu n’urwego
Muri iri tangazo, umwanditsi yanditse nabi izina rya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, amwita ‘Eduard Ngirente’. Iyi ni indi mpamvu yagombaga gutuma usomye iri tangazo agira amakenga.
Umwanditsi kandi yibeshye ku nyito ya RURA, ayita “ikigo gishinzwe ubugenzuzi” mu gihe iteka ryayishyizeho ryemeza ko ari “Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere”.
Andi makosa agaragara muri iri tangazo rihimbano
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, harimo ikosa ryo kuvanga uburyo bw’imyandikire (Font Styles) bubiri. Witegereje neza, uburyo amagambo nka “REPUBULIKAY’U RWANDA” na “Ibiro bya Minisitiri w’Intebe” yanditswemo, butandukanye n’ubw’andi guhera kuri “Akurikije” kugeza kuri “Bikorewe i Kigali kuwa 21 Ukwakira 2020” yanditswemo.
Ubusanzwe uburyo bw’imyandikire Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikoresha ni ubugaragara ahanditse ngo “Ibiro bya Minisitiri w’Intebe”.
Uburyo bw’imyandikire bukoreshwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe
Imyandikire igaragara hagati mu matangazo y’ibi biro imwe
Irindi kosa rigaragara muri iri tangazo ryari rikwiye kugirwaho amakenga, ni ingano ntoya (size) y’umukono (signature) wa Minisitiri w’Intebe ndetse na kashi (Cachet). Nk’uko bigaragara kuri iyi foto igaragaza ingano nyaho y’umukono na ‘catchet’ by’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bikaba bitandukanye n’ibigaragara muri iri tangazo ryasakaye.
Umusozo w’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ugaragara utya, mu mukono na kashi
Andi makosa akunze kugaragagara mu matangazo mahimbano, yatuma ubasha kuyatahura
Amakosa rusange akunze kugonga abahimba amatangazo bakayitirira inzego za leta arimo akurikira:
- Kudashyiraho itariki itangazo ryasohokeye.
- Kudagaragaraho umukono cyangwa kashi (cachet/stamp).
- Kudakurikiza amategeko agenga imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Icyitonderwa: Ubonye itangazo nk’iri, asabwa kugira amakenga mu gihe aribuze ku mbuga z’urwego rwa leta bireba, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.


