Ubuyobozi bw’inzibacyuho bw’itorero ADEPR bwatangaje ko mu bibazo bine bugiye gukemura, harimo n’ikibazo gikomeye cy’amadeni iri torero ribereyemo abantu n’ibigo bakorana.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020 ni bwo Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yasobanuraga ku byo igiye kwibandaho mu kuzahura imiyoborere y’iri torero yari imaze igihe ivugwamo ibibazo bikomeye.
Umuyobozi w’Inzibacyuho wa ADEPR , Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye abanyamakuru ko bagiye gukora uko bashoboye itorero rigashingira ku Jambo ry’Imana kuruta uko ryakoraga nk‘ikigo cy’Ubucuruzi.
Asobanura ibintu bine bizashingirwaho mu kuvugurura imikorere y’iri torero, Pasiteri Ndayizera yavuzeko, bagiye gukurikirana inyandiko ziri torero, Gutega amatwi abantu babavugisha n’ababagira inama,Guhuza abavugarikijyana n’inararibonye mu itorero hagamije kumva inama n’imyifuzo by’abayoboke, no kwishyura imyenda iri torero ribereyemo abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzino.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ADEPR, Pasiteri Budigiri Herman, yavuze ko biteguye gukomeza kwishyura umwenda ADEPR yafashe yubaka Dove Hotel. Yagize ati: “Ni byo hari umwenda turimo kwishyura kandi dukomeje kuwishyura, hari ibyo turimo gufata nk’amakuru ntavugaho byinshi kuko hari ibyo tugomba gusoma twasanze, icyo nishimira kuri iyi hoteli ni uko irimo gukora.”
Mu kwita ku buzima bw’iby’umwuka, ADEPR ngo igiye gukora amasengesho y’iminsi 70 azatangira ku itariki ya 1 Ugushyingo 2020 akazasoza ku wa 10 Mutarama 2021 kuko ngo bifuza ububyutse no gufashwa n’Imana mu rugendo rwo kuzahura ADEPR.
Komite Nyobozi y‘inzibacyuho iyoboye itorero ADEPR yashyizweho n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda (RGB) nyuma yo gusesa iya iriho iyobowe na Rev Past. Karuranga Ephrem yananiwe gukemura ibibzo byari byugarije iri torerero rw’abanyamwuka.


