Ikipe ya Real Madrid yegukanye amanota atatu y’Umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Espagne, nyuma yo kujya gutsindira FC Barcelona ku kibuga cyayo cya Camp Nou ibitego 3-1.
Ni umukino washoboraga gutuma umutoza Zinedine Zidane yirukanwa mu gihe yari kuwutsindwa, bijyanye n’uko yaherukaga gutsindwa indi ibiri ikipe ye yaherukaga gukina.
Iminota umunani y’igice cya mbere cy’umukino ni yo yarangije igice cya mbere cy’umukino, Dore ko cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Real Madrid ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Valverde ku munota wa gatanu w’umukino, kishyurwa nyuma y’iminota itatu na Ansu Fati wari uhawe umupira na Jordi Alba.
Iminota yakurikiyeho yaranzwe n’umupira wakinirwaga ahanini hagati mu kibuga, gusa amakipe yombi yagiye anyuzamo akabona uburyo bwagiye buburizwamo n’abazamu.
Nka FC Barcelona yabonye uburyo bukomeye bwa Messi winjiye mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid, ateye ishoti n’akaguru k’iburyo umupira utabwa hanze n’umuzamu Thibaut Courtois.
Ni na ko byagenze ubwo Vinicius yakatiraga Karim Benzema umupira, gusa ashatse kuwushyira mu izamu ukurwamo n’umuzamu Neto wa Barça.
Iminota ya mbere y’igice cya mbere cy’umukino yaranzwe no kuba ikipe ya FC Barcelona yashyize igitutu kuri Real Madrid, ngo ibone igitego cya kabiri.
Iyi kipe y’i Catalunya yaciwe intege n’igitego cya kabiri Real Madrid yatsindiwe kuri penaliti na Kapiteni wayo Sergio Ramos wari wagarutse, nyuma y’uko amashusho ya VAR agaragaje ko yakuruwe na Clement Lenglet mu rubuga rw’amahina.
Hari ku munota wa 63 w’umukino.
Iki gitego nanone cyakurikiwe n’amashagaga y’abasore b’umutoza Ronald Koeman bashakaga kwishyura, gusa Real Madrid na yo ikanyuzamo ishaka igitego cya gatatu cyo kurangiza burundu umukino.
Kera kabaye ku munota wa 90 w’umukino, Luka Modric wari winjiye mu kibuga asimbura Valverde yatsindiye Real Madrid igitego cya gatatu, ku mupira Neto yagombaga gufata akawuruka, hanyuma uriya munya-Croatia akawutereka mu rucundura nyuma yo kumucenga.
Real Madrid yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 13, mu gihe FC Barcelona ari iya 10 n’amanota arindwi, gusa ikaba igifite umukino w’ikirarane.


