CH-47 Chinook ni indege ya kajugujugu yakozwe n’ikigo cya Boeing ku bufatanye na Space & Security byo muri Leta Zunze Ubumwe, ikaba yarekorewe kwikorera intwaro ziremereye zirimo indege, imbunda n’imodoka z’intambara, ikanatwara umubare munini w’abasirikare.
Ni indege yavuye mu gitekerezo igisirikare cya USA cyagize cyo gusimbuza iya Sikorsky CH-37 Mojave yari isanzwe yikorera intwaro ariko kibona ubushobozi yari ifite budahagije.
Mu 1957, uruganda rwa Vertol rwatangiye kugerageza gukora indege ifite imiterere nk’iyi CH-47 Chinook, yaje koherezwa mu kirere bwa mbere mu buryo bw’igerageza muri Nzeri 1961. Nyuma iyi ndege yagiriwe icyizere, itangira gukora imirimo ya gisirikare guhera mu 1962.
Kugeza ubu kajugujugu za CH-47 ziracyongererwa ubushobozi, aho hakozwe ubwoko bwinshi bujyanye n’imiterere y’urugamba, ikoranabuhanga n’imiterere y’ikirere zigomba kunyuramo. Hari CH-47 Chinook kuva kuri A kugeza kuri J, hiyongereyeho Sea Chinook ishobora koherezwa ku nyanja.


Imiterere ya CH-47 Chinook
Iyi ndege yagenewe abapilote babiri ndetse n’umuhanga ushinzwe gukurikirana ibibazo yahura nabyo, ikaba ifite moteri imbere n’inyuma bijyanye n’umubare w’ibipanga igira (imbere n’inyuma0.
CH-47 Chinook irimo ubusa ipima toni 11.1, yaba yikoreye yuzuye igapima toni 22.6. Ibasha gutwara abasirikare bari hagati ya 33 na 55, ikagendera ku muvuduko w’ibilometero 310 ku isaha (310 km/h).
Ifite ubutambike bwa metero 30, ubugari bwa metero 3.78, uburebure (bujya hejuru) bwa metero 5.77.







2 Responses
Menya byinshi kuri kajugujugu ya CH-47 Chinook_Amafoto
Ndikubyiga
Menya byinshi kuri kajugujugu ya CH-47 Chinook_Amafoto
Ndikubyiga