Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengimana Damien wakekwagaho kwica uwitwa Uwimana Pelagie wari umuturanyi we, runatangaza ko rushakishwa uwitwa Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho kwica umugore we.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, Nsengimana Damien yishyikirije inzego za Polisi Station ya Jabana.
RIB ku wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2020, yari yatanze itangazo isaba uwabona Nsengimana gutanga amakuru agafatwa, akekwaho kwica umuturanyi we amutemye, amuziza ko yacumbikiye umugore we wari wahukanye.
Nyakwigendera Uwimana Pelagie yari afite imyaka 57, ni uwo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi, mu Mudugudu wa Nyakirehe; muri Gasabo.
RIB kuri Twitter yemeje ko uyu mugabo yafashwe igira iti: “Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie agatoroka yafashwe muri iki gitondo. RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Nsengiyumva Jean Claude RIB ishakisha, we akekwaho kwica umugore we witwa Benimana Angelique.
Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko, yishe umugore we ku wa 31 Ukwakira, i Rutsiro aho akomoka.



2 Responses
RIB yafashe ukekwaho kwica umuturanyi we, iracyahiga undi wishe umugore we
niradukunda.jean.bosco
womumurengewamata.
mukarerekanyarumguru
abantunkaba
bangifite
ingesozokwica
abobashakanye
mungemubaktira
urwokupfa
nabandibarebereho.murakoze
imana.ibahe.umugisha
RIB yafashe ukekwaho kwica umuturanyi we, iracyahiga undi wishe umugore we
niradukunda.jean.bosco
womumurengewamata.
mukarerekanyarumguru
abantunkaba
bangifite
ingesozokwica
abobashakanye
mungemubaktira
urwokupfa
nabandibarebereho.murakoze
imana.ibahe.umugisha