rdf_c.png

Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’ishyaka rya Democratic Party, Joe Biden yaraye yegukanye insinzi yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) guhera muri Mutarama 2021.

Nyuma yo kumva iyi nkuru nziza kuri Biden, amahanga menshi yagaragaje ubushake bwo kuba inshuti z’uyu musaza w’imyaka 77, mu bya demukarasi.

U Rwanda narwo rwaba kimwe mu bihugu byakwifuza ubushuti na we mu buryo bwo gukomeza umubano warwo na USA, usanzwe uhagaze neza.
Kugira ngo ibyo bibe, hashingirwa ahanini ku buryo Joe Biden abona cyangwa afata u Rwanda.

Bwiza.com twagerageje gushakisha icyo Biden yaba yarigeze kuvuga ku Rwanda, tubona ijambo rye rigufi yavugiye mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yabaye muri Nzeri 2014.

Iyi nama yigaga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro, yari iyobowe na Joe Biden hamwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Biden wari Visi Perezida wa USA, yishimiye intambwe u Rwanda rwatewe mu kubungabunga amahoro mu bihugu byugarijwe n’umutekano muke, agira ati: “Nta gihugu cyumva cyane agaciro ko kubungabunga amahoro nk’u Rwanda.”

Yabishingiye ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu nka Sudani, mu Ntara ya Darfur no muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), aho rwagiye rwohereza abasirikare n’abapolisi, bagashimirwa ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza.

rdf_c.png Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri CAR

Raporo ya UN yasohotse muri Kamena 2018, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro. Icyo gihe rwari rufiteyo abagera ku 7112, bari mu bihugu bya Sudani, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique.

rnp-2.jpg Abapolisi b’u Rwanda nabo bajya mu butumwa bw’amahoro

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Mzee biden nagukundaga none ngiye no kurushaho kugukunda rwose

  2. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Mzee biden nagukundaga none ngiye no kurushaho kugukunda rwose

  3. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    nibyo kwishimira cyane kubwitange bwigihugu cyacu numubano wibihugu byohanze.

  4. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    nibyo kwishimira cyane kubwitange bwigihugu cyacu numubano wibihugu byohanze.

  5. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    none nukuri imana isubirizaga igihe trump nawe ntabwoyariyoroheye aburabura reka aveho nabandi batwere.

  6. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    none nukuri imana isubirizaga igihe trump nawe ntabwoyariyoroheye aburabura reka aveho nabandi batwere.

  7. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Muraho! njye mbona abanyafrica turwaye indwara yo kwizera I bihugu bikomeye Kandi mu byukuri ntacyo bitumariye.Erega Joe Biden ni president wa USA Ntabw ari president wisi yose ashobora no kuzaba umugome kurusha Trump.ark niba na trump we yari umugome ubigaragaza si nka Obama wari nkindiri ya shaituain Gusa twe tuzarwana mwizina rya Allah.

    1. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
      Ukize baraza. Ni uw’Amerika ariko wibuke ko ari cyo gihugu cya mbere gikize ku isi,gifite ingufu za mbere. Kuba inshuti n’umunyembaraga, akakwemerera mugafatanya uba wubaka ejo hawe hazaza heza.isi yubatse ku bintu 2(amafaranga n’icyubahiro). Joe Biden Imana imufashe mu mirimo mishya yatsindiye.

    2. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
      Ukize baraza. Ni uw’Amerika ariko wibuke ko ari cyo gihugu cya mbere gikize ku isi,gifite ingufu za mbere. Kuba inshuti n’umunyembaraga, akakwemerera mugafatanya uba wubaka ejo hawe hazaza heza.isi yubatse ku bintu 2(amafaranga n’icyubahiro). Joe Biden Imana imufashe mu mirimo mishya yatsindiye.

  8. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Muraho! njye mbona abanyafrica turwaye indwara yo kwizera I bihugu bikomeye Kandi mu byukuri ntacyo bitumariye.Erega Joe Biden ni president wa USA Ntabw ari president wisi yose ashobora no kuzaba umugome kurusha Trump.ark niba na trump we yari umugome ubigaragaza si nka Obama wari nkindiri ya shaituain Gusa twe tuzarwana mwizina rya Allah.

  9. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biragoye kumvako buri prsd yashimisha burimuturajyewese rekaturebe umusaza ndizerako azabikora.

  10. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biragoye kumvako buri prsd yashimisha burimuturajyewese rekaturebe umusaza ndizerako azabikora.

  11. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biden kuba atowe byatuma USA igaruka muri Accords de Paris (Climat), UNICEF,UNESCO ndetse na OMS Trump yendaga kuvamo. Gusa ntibazakubeshye! Bose ni America First! Kuba Biden yarashimye Rwanda mu kohereza abasirikare benshi (7.000) ni ko bahembwa na LONI igipande kimwe aho kijya ntumbaze. Kohereza abasirikare benshi bisobanuye ko ufite benshi udafite icyo ukoresha mu gihugu.

  12. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biden kuba atowe byatuma USA igaruka muri Accords de Paris (Climat), UNICEF,UNESCO ndetse na OMS Trump yendaga kuvamo. Gusa ntibazakubeshye! Bose ni America First! Kuba Biden yarashimye Rwanda mu kohereza abasirikare benshi (7.000) ni ko bahembwa na LONI igipande kimwe aho kijya ntumbaze. Kohereza abasirikare benshi bisobanuye ko ufite benshi udafite icyo ukoresha mu gihugu.

  13. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biden numva mukunze kubera ijamborye nakurikiza imigabo nimigambiye azabikiraneza

  14. Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda
    Biden numva mukunze kubera ijamborye nakurikiza imigabo nimigambiye azabikiraneza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *