Samuel Eto’o uherutse kugirwa Ambasaderi, yakoze impanuka

etoo1.jpg

Icyamamare mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o yakoze impanuka y’imodoka nyuma y’iminsi mike agizwe Ambasaderi ku rwego mpuzamahanga (Ambassadeur ItinĂ©rant, ambassador-at-large) na Perezida wa Chad, Marshall Idriss Deby. Iyi mpanuka Eto’o wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado, yayikoze ubwo yari avuye mu birori, ageze mu gace ka Nkogsamba muri Cameroon, agongwa n’indi modoka […]

Mu turere 7 na Kigali habonetse abanduye Covid-19

emu4m6rxuaejb_x.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abantu 9 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 1741, bakaba babonetse mu turere 7 tw’igihugu no mu mu mujyi wa Kigali. Abanduye barimo 1 wabonetse mu mujyi wa Kigali, 1 wabonetse muri Burera, 1 wabonetse muri Kirehe, uwabonetse muri Musanze, 2 babonetse muri […]

Uganda: Batatu mu muryango umwe bishwe n’umuriro bagerageza gutabarana

Abaturage bo mu gace ka Tamu, mu karere ka Mityana mu gihugu cya Uganda bari mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’amashanyarazi ku mugoroba wo kuwa Gatanu ushize bagerageza gutabarana. Igipolisi kiravuga ko abapfuye ari Maria Naddamba w’imyaka 45, Margaret Kivumbi w’imyaka 24 na Fiina Kivumbi w’imyaka 9. Iyi […]

Perezida Kagame yiyunze n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu guha ikaze Biden na Harris

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2020 yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu bitandukanye ku Isi mu guha ikaze Joe Biden waraye yegukanye amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Kamala Harris uzamubera Visi Perezida. Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu atanze nyuma y’abandi bayoboye ibihugu bikomeye ku Isi, n’abandi […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye n’umufasha we mu kato nyuma yo gukubuka i Malabo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we, Angeline Ndayubahe, baruhukiye mu kato k’amasaha 72 nyuma yo gukubuka mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu gihugu cya Guinea Equatorial. “Tuvuye mu gihugu coronavirus ikirimo, ntawamenya, twaririnze ubwo twari turiyo, ndetse n’uyu munsi dukomeje kwirinda. Ariko nta wamenya kubera ko murabizi ko virus inyura mu mwuka,” ibi ni ibyatangajwe […]

Rusizi: Bababazwa n’uko SACCO yabo igikorera mu nyubako y’ubukode ishaje

aba_banyamuryango_barifuza_impinduka_ku_nyubako_bakoreramo.jpg

Abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha y’abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na ThĂ© Villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi bavuga ko hashize imyaka myinshi bakorera mu nyubako y’inkodeshanyo bikabadindiza mu iterambere, bagasaba ubuyobozi bwabo, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’ubw’Akarere ka Rusizi ubuvugizi kugira ngo babashe kubona inyubako yabo bwite, kuko n’iyo nkodeshanyo itakijyanye n’igihe. Mu kiganiro […]

Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye

Umuryango w’umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaje ko utishimiye uburyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurimo gukurikirana ikibazo cy’umwana wabo, bivugwa ko yasambanywaga n’umugore wubatse, bavuga ko iyo aza kuba ari umukobwa iki kibazo kiba cyarakemuwe n’ububasha bwose bw’amategeko. Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Agatare, mu Kagali ka Nyabugogo, mu Murenge […]

Rusizi: Imiryango 210 itishoboye yorojwe amatungo magufi

Imiryango 210 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0480 ukorera muri ADEPR/Paruwasi ya Bugarama, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ihene n’ingurube mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu mibereho mibi, isabwa kutazigurisha nk’uko hari bamwe bazihabwa bugacya bazigurishije bagakomeza kuba mu mibereho mibi. Baganira na Bwiza.com nyuma yo kuzihabwa, bavuze ko nubwo kororera muri uyu […]

Ibigwi bya Kamala Harris, Umwiraburakazi wa mbere ubaye visi perezida wa USA

2000-2.jpg

Kamala Harris niwe Munyamerikakazi ufite igisekuru mu Buhinde wabaye senateri, ndetse aba n’Umunyamerikakazi ufite igisekuru muri Afurika wa kabiri wabaye umusenateri, kuri ubu akaba agiye kuba n’Umunyamerikazi wa mbere ufite inkomoko muri Afurika n’umugore wa mbere ugiye kuba visi perezida. Kamala Devi Harris wavukiye mu Mujyi wa Oakland, muri Leta ya California, ku itariki 20 […]

Abanya #Musanze basubijwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame-VIDEO

Byuma Djuma , ufite ibikorwa bitandukanye , birimo amacumbi azwi nka Shez Manu , avuga ko nyuma yo kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame akangurira abanya Musanze kwikorera ibyabo aho kujya kubishaka hanze, ryamukanguye akareba ikintu gikenewe muri Musanze , maze ahitamo gukora uruganda rukora imigati n’ibijyanye nayo. Byuma Juma usanzwe ari rwiyemezamirimo ukorera […]

Col. Dr. Besigye yibasiye Perezida Museveni mu mafoto atandatu

emskwsow8aaad6o.jpg

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col. Dr. Kizza Besigye yibasiye Perezida Yoweri Museveni mu mafoto atandatu, avuga ko agomba kuva ku butegetsi. Aya mafoto ahurijwe hamwe Dr. Besigye yashyize ku rubuga rwa Twitter, agaragaza Perezida Museveni ari kumwe n’abaperezida batandukanye bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nta byinshi Besigye yayavuzeho keretse kugira ati: “Ikibazo cy’Afurika
Ni […]

Abanyeshuri bari basigaye mu rugo na bo bagiye gutangira gusubira ku ishuri

Nyuma y’aho icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri biga mu myaka ya 3, uwa 5 n’uwa 6 kigereye ku bigo by’amashuri bigaho, minisiteri y’uburezi yatangaje gahunda y’amatariki azakorwaho ingendo z’icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri biga mu wa 1, uwa 2 n’uwa 4 biga mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro (icyiciro cya 3)bazaba basubira ku bigo bigaho bacumbikirwa. Izo ngendo zateguwe […]

Rusizi: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki baratabaza

abagana_iki_kigo_nderabuzima_bahangayikishijwe_n_umuhanda_mubi_uhagera.jpg

Abaturage b’imirenge ya Gashonga na Nzahaha bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki kiri mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kimwe n’abajyanama b’ubuzima bakorana n’iki kigo nderabuzima baratakambira ubuyobzi bw’Akarere ka Rusizi ngo bubatunganirize imihanda 2 ihagera, kuko nta kinyabiziga na kimwe gishobora kugeza umurwayi cyangwa umugore uri kunda kuri iki kigo nderabuzima mu […]

Uganda: Abanyankole bamaze guhitamo Bobi Wine nka perezida wabo mushya

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, akazaba ahagarariye ishyaka NUP mu matora y’umukuru w’igihugu ataha muri Uganda, kuri ubu muri Ankole bamaze kumuha izina rya ‘Musinguzi’ bivuga Utsinda (Victor). Iri zina ry’akabyiniriro yarihawe ubwo ishyaka NUP ryatangazaga Manifesto yaryo ya 2021-2026 kuri Kakyeka Stadium, mu Mujyi wa Mbarara kuri uyu wa Gatandatu. Visi […]

Umukobwa yafunzwe azira gutukira abahungu kuri YouTube

Umuhanzi wo mu Burundi, Kezakimana Divine uzwi nka Queen Diva the Best tariki ya 4 Ugushyingo 2020 yatawe muri yombi na polisi azira gutukira abahungu ku rubuga rwa YouTube. Inkuru zakozwe n’ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, zavuze ko uyu mukobwa yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Kamenge iherereye mu mujyi wa Bujumbura. Intandaro yo gufungwa, ni ikiganiro […]

Perezida Kagame yijeje mugenzi we, Felix Tshisekedi, ko amushyigikiye

emou-d9wmaeanif-2.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimuzaniye ubutumwa bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi bujyanye n’ishusho y’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi. Perezida wa Repubulika n’izi ntumwa zaturutse i Kinshasa baganiriye ku kuntu ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bwarushaho gukomezwa. Intumwa za Perezida […]

Ijambo Joe Biden watorewe kuyobora USA yavuze ku Rwanda

rdf_c.png

Umukandida w’ishyaka rya Democratic Party, Joe Biden yaraye yegukanye insinzi yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) guhera muri Mutarama 2021. Nyuma yo kumva iyi nkuru nziza kuri Biden, amahanga menshi yagaragaje ubushake bwo kuba inshuti z’uyu musaza w’imyaka 77, mu bya demukarasi. U Rwanda narwo rwaba kimwe mu bihugu byakwifuza ubushuti na we mu […]

Ntabwo ibihekane ‘NTS’ na ‘MPF’ bicyemewe mu myandikire y’Ikinyarwanda_RALC

screenshot_20201108-070859_1604813162132.jpg

Ururimi rugereranwa n’ibinyabuzima, aho ruvuka, rugakura cyangwa se rugapfa; byose bikaba bitewe n’abarukoresha. Mu gihe rukura, ni bwo hahangwa amagambo mashya, hakinjizwamo amatirano (emprunts) cyangwa se uburyo rwakoreshwaga, haba mu myandikire, bukagenda buvugururwa. Aha ni ho rugira ibyo rwinjiza n’ibyo rutakaza. Ibiba ku zindi ndimi, biba no ku rurimi rw’Ikinyarwanda rukoreshwa ahanini n’Abanyarwanda. Amavugurura aheruka […]

Abakomeye ku Isi bateye umugongo Trump, baha ikaze Biden

Nyuma y’iminota mike bimaze kwemezwa ko Joe Biden yegukanye amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), abakomeye ku Isi bahise bamuha ikaze, batera umugongo Donald Trump ucyemeza ko ari we watsinze. Insinzi Biden yayibonye nyuma yo kwegukana amajwi shingiro 20 yo muri Leta ya Pennsylvania, ubwo yari afite 264 aburaho 6 gusa kugira […]