Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan, baheruka guhuza imbaraga bajya gushyigikira ikipe ya Simba Sports Club ikina na Yanga Africans bahora bahanganye.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Yanga yari yakiriye Simba, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Tanzania wabereye kuri Stade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Rutahizamu Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports ni we wafunguriye Yanga Africans amazamu kuri Penaliti, nyuma y’ikosa myugariro Joash Onyango yari akoreye k’Umukongomani Tuisila Kisinda. Hari ku munota wa 31 w’umukino.
Kera kabaye ku munota wa 85 w’umukino, Joash Onyango yishyuriye Simba igitego yari yatsinzwe, ku mupira wari uturutse kuri koruneri awutereka mu izamu n’umutwe.
Mu busanzwe iyo Yanga Africans yakinnye na Simba, ubuzima muri Tanzania buba busa n’ubwahagaze bitewe n’uko buri wese aba yifuza kumenya ibiva muri uriya mukino.
Mu barebye ariya makipe yombi yesurana, harimo icyamamare Diamond usanzwe ari umufana w’akadasohoka wa Simba Sports Club, wari uherekejwe na Zari ndetse n’abana babiri babyaranye (Tiffah na Nillan).
Amafoto Zari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza we n’uwahoze ari umugabo we bizihiwe n’umukino mu myambaro ya Simba.
Ku rundi ruhande nyina wa Diamond, Sandra Sanura uzwi nka Mama Dangote n’umugabo we bari inyuma y’ikipe ya Yanga, cyo kimwe n’umuhanzi Rajabu Abdul Kahali uzwi nka Harmonize na we warebye uriya mukino.
Kunganya kwa Simba na Yanga kwatumye zikomeza gukurikirana ku rutonde rwa shampiyona (Yanga ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 na Simba ku wa Gatatu na 20), gusa byorohereza akazi Azam FC ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 25.











