Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu’Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri, bakoze imyitozo yo kubongerera ingufu, bitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon uzabahuza na Cape-Vert.
Ni umukino uzabera i Praia ku wa Kane w’iki cyumweru.
Mu kanya kashize ni bwo abasore ba Mashami basoje imyitozo yo muri gym, bajya kuruhuka mbere yo kujya mu myitozo isanzwe. Amakuru aturuka muri Cap-Vert avuga ko Amavubi akora imyitozo saa mbiri z’i Kigali.









Amafoto: @Hardy Pictures


