Kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ugushyingo 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamurikiye abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Mujyi wa Kigali, ishusho y’uko abaturage babona imitangire ya serivisi (Citizen Report Card-CRC 2020), aho serivisi z’amazi ari zo ziza imbere mu kunengwa n’Abanyakigali, mu gihe benshi batazi ibijyanye na gahunda zo kwita ku batishoboye nka Girinka n’izindi.

Muri rusange abaturage mu mujyi wa Kigali bashima serivsi z’ibikorwaremezo ku kigero kiri hejuru ya 74%, bagashima servisi z’amashanyarazi hejuru ya 80% ariko kimwe cya kabiri cy’Abanyakigali, abagera kuri 50%, banenga serivisi z’amazi.

Muri CRC 2020 kandi abaturage benshi mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko batazi gahunda zo kwita ku batishoboye zirimo VUP, Ubudehe, Girinka na gahunda zo kubakira abatishoboye.
Uko abaturage mu Mujyi wa Kigali bashima serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze :
Akarere ka Kicukiro (67,1%), Akarere ka Nyarugenge (64,6%), Akarere ka Gasabo (61,5%).

Bwana Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yashimye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere kuko ubu bushakashatsi ari nk’indorerwamo ituma buri rwego rumenya ahi ruhagaze ndetse n’aho rukwiye kongera ingufu kugirango intero ya “Umuturage Ku Isonga” ibe mu ngiro.
Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yagaragaje ko ibi bipimo bigamije kugaragaza ko igihe umuturage yibona mu buyobozi byihutisha iterambere rye n’igihugu kuko akora yishimye ariko niyo atishimiye serivisi bidindiza iterambere.

Muri 2019-2020, abafatanyabikorwa mu iterambere mu turere tugize Umujyi wa Kigali bakoze ibikorwa bifite agaciro ka Miliyari 8,3 FRW naho muri 2020-2021 bateganya gukora ibikorwa bifite ingengo y’imari ya Miliyari 8,9 FRW.


