124861960_762928660960321_3120453609817653352_n.png

Bad Black yahishuye ko asigaye aryamana na nyirarume

Sangiza iyi nkuru

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad Black yahishuye ko mu minsi ishize yamenye ko asigaye aryamana na nyirarume.

Mu muco w’Abaganda (ubwoko) ni kirazira ko umwishywa yaryamana na nyirarume (incest). Ibi ariko ni nk’aho ari icyita rusange kuri Bantu bose.

Akoresheje Snapchat, Bad Black avuga ko yari atazi ko Asha (bakundana muri iki gihe) bafitanye amasano gusa ngo yabimenye ubwo yaherekeje uyu mukunzi we gufata indangamuntu.

Bad Black ati ” Tugiye gufata indangamuntu nibwo twamenye ko Asha aziririza inyamaswa imwe na mama (bivuze ko bahuje igisekuru). Ubwo bivuze ko ari marume.”

Yakomeje agira ati ” Twavugishije ababyeyi bacu twese baratubwira ngo ni ukuri. Ubu ni marume twajyaga turyamana.”

124861960_762928660960321_3120453609817653352_n.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *