Miliyonizi zisaga 300 z’amanyarwanda zavuye mu bukerarugendo hagati ya Kanama 2018 na Mutarama 2019 ntihazwi aho yarengeye mu gihe amakosa yo kudaha agaciro ubusesenguzi bwakozwe n’inzobere yatumye BDF yishyura asaga ½ cya miliyari ku mishinga yahombye.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iyobowe na Nyakubahwa Mukabalisa Donatile, yagezwagaho raporo ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.
Perezida wa Komisiyo ya PAC Hon. Valens Muhakwa yabwiye Inteko Rusange ko mu gukora iyi raporo, hagenzuwe inzego zigenerwa ingengo y’imari (Budget agencies) 174. Izi nzego zakoresheje ingengo y’imari ingana na 87.1% ugereranyije na 86.6% y’umwaka ushize.
Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyi raporo, nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter r’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite basabye minisiteri y’ubutabera gusaba Ubushinjacyaha bwa Repubulika gukurikirana abagize uruhare mu gutuma hari amafaranga ajyanye n’ubukerarugendo angana n’Amadolari 408,486 ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda 363,303,364 frw yishyuwe hagati y’ukwezi kwa Kanama 2018 na Mutarama 2019 ataragejejwe kuri konti ya RDB.
Abadepite basabye @Rwanda_Justice gusaba @ProsecutionRw gukurikirana abagize uruhare mu gutuma hari amafaranga ajyanye n’ubukerarugendo angana na USD 408,486 ahwanye na Frw 363,303,364 yishyuwe hagati y’ukwezi kwa Kanama 2018 na Mutarama 2019 ataragejejwe kuri konti ya @RDBrwanda
— Chamber of Deputies | Rwanda (@RwandaCDeputies) November 12, 2020
Abadepite banasabye minisiteri y’ubutabera gusaba Ubushinjacyaha bwa Repubulika gukurikirana abagize uruhare mu makosa yo kudaha agaciro ubusesenguzi bwakozwe na komite ishinzwe ishoramari (investment committee) n’itsinda rishinzwe ubugenzuzi (monitoring team) ku bijyanye n’imishinga yahawe ingwate, yatumye Ikigega gishinzwe guha ingwate imishinga mito n’iciriritse, BDF, kishyura akayabo ka miliyoni 548,470,327 frw ku mishinga yahombye.
Abadepite basabye kandi minisiteri y’ubutabera gusaba ubushinjacyaha gukurikirana abagize uruhare mu makosa yo gutanga ingwate ku batari babyemerewe ku mishinga 13 harimo n’abanyamahanga, byatumye BDF igomba kwishyura 1,039,521,314 frw ya “compensation” ku mishinga 6 yahombye.
Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’ubutabera agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe byerekeye Abayobozi n’Abakozi ba Leta bayiteza igihombo.
Abadepite kandi bafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’ibikorwaremezo agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe bigaragara mu bigo bishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, WASAC na REG, birimo iby’imiyoborere, imikorere, imicungire y’imari n’umutungo ndetse n’ibikoresho bidakoreshwa.
Abadepite bafashe n’umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’uburezi agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe bigaragara mu Kaminuza y’u Rwanda i Huye bijyanye n’imicungire y’imari n’umutungo n’ikoranabuhanga rya IEBMIS ritabyazwa umusaruro.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ikaba yasabye Minisitiri w’Intebe kuyishyikiriza, mu gihe kitarenze amezi 8, raporo irambuye igaragaza uko ibyemezo byasabwe gufatwa muri raporo ya PAC byashyizwe mu bikorwa.


