capture-30.png

Kamonyi: Abayobozi batatu batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020 rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Reserve Force (Inkeragutabara).

Aba bayobozi batawe muri yombi kuko bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa nk’uko RIB ku rukuta rwayo rwa Twitter ibitangaza.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

capture-30.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *