Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ubujura bukabije bwo mu ngo no mu mirima

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, babangamiwe n’ubujura bugenda bufata intera, aho umuntu ufite imyaka mu murima yenda kwera bimusaba kuyirarira kugirango azabashe kugira icyo aramura ndetse no mu ngo ahenshi bakaba batagisinzira, ikibazo ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko gihari ariko bwagifatiye ingamba.

Umuntu wese uvuganye nawe muri uyu murenge aba ataka ko yibwe n’undi muhuye ukumva intero n’iyo. Kubera iki kibazo abatuye muri uyu murenge ngo basigaye barara bicaye bacunganwa n’abajura bapfumura amazu bugacya bayejeje, abandi bakarara baraririye imirima nk’uko benshi babivuga.

Umwe muri aba ati: “mu rugo iwanjye baraje banyiba intebe zigera kuri 30, banyiba matora eshatu, ahangaha kuri uyu muhungu ejobundi baraje barapfumura, bwakwira ukavuga uti noneho ntibucya, imvura yagwa ugafata umuhoro uti basange mpagaze..ubujura bumeze nabi cyane.”

Undi nawe yagize ati: “Barazitoboye n’iyi ngiyi ureba bayitoboyeho hariya ku nguni.”

Usibye ubujura bwo mu ngo kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Radiotv1 ivuga, abaturage ba Kabarore banahangayikishijwe n’ubujura bw’imyaka yabo mu mirima, aho imyaka yenda kwera bisaba kuyirarira kugirango itabirwa muri iyo mirima.

Iki kibazo ntibumva impamvu yacyo, ariko bamwe bagihuza n’ibi bihe aho abantu benshi cyane cyane abahinzi baba batari kubona ibyo kurya bihagije, dore ko abatunzwe n’ubuhinzi baba bategereje imyaka ikiri mu butaka. Abaturage bakaba basaba ubuyobozi kubongerera irondo kuko babona abarikora badahagije mu guhangana n’iki kibazo cy’abajura.

Umwe mu baturage ati: “Amafaranga y’irondo ry’umwuga turayatanga dufite ibitansi. Noneho ukagenda ukajya kuryama, wajya kujya kuryama ukajya kumva ukumva ngo kwa runaka bahapfumuye. Ukibaza ukavuga uti ese rya rondo ry’umwuga ryatumariye iki ko twishyura? Ubwo icyo twakwifuza ni ukudukorera ubuvugizi rya rondo rikongera uhinze igitoki kikera kigakomera..ufite umwumbati mu murima ukera ugakomera…”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buremera ko iki kibazo cy’ubujura gihari bitewe ahanini n’ibihe abahinzi baba bagezemo, ariko ko hari ingamba zafashwe kandi zabafashije gutahura bamwe mu bakekwaho ubwo bujura ndetse irondo ry’umwuga ryongerewe imbaraga kugeza aho abaturage nabo birarira irondo bakunganira irisanzweho kandi bimaze gutanga umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana ati: “Turakizi kandi twagifatiye n’ingamba, ndumva ibibazo by’ubujura iyo bigeze mu gihe cy’imyaka bikunda kugenda bigaragara, nubwo tuba tutabyifuza, ariko twakoze inama hano mu Murenge wa Kabarore n’abakuru b’ibimidugudu, abayobozi b’amasibo…kugirango tumenye abantu nk’abo abaturage baba bazi…bagenda babatwandikira abo bakeka, turangije dukora imikwabu bamwe turabafata, ndetse umuntu waketswe twamufata tukamusangana na bimwe mu byo yibye kandi ari abaturage babatubwiye…”

Yongeyeho ko amarondo y’umwuga basanze adahagije bikaba ngombwa ko batangiza n’amarondo asanzwe y’abaturage kugirango barusheho guhangana n’iki kibazo hakaba hashize ibyumweru bibiri babona hari agahenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *