Perezida Chakwera yaba yarasuzuguriwe muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Malawi cyarakajwe bikomeye n’ukuntu perezida wacyo, Lazarus Chakwera yafashwe n’abayobozi ba Afurika y’Epfo nyuma yo kumukekaho gushaka gucikisha umuvugabutumwa wo kuri televiziyo ukurikiranwe n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo bigatuma indege ye imara amasaha agera kuri arindwi yafatiriwe ku Kibuga cy’indege.

Perezida Lazarus Chakwera wagiye ku butegetsi muri Kamena 2020, yakoze uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu mu cyumweru gishize agiye muri Afurika y’Epfo kubonana na Perezida Cyril Ramaphosa.

Uru ruzinduko ariko rwaje guteza impaka ubwo havugwaga ko indege ya Chakwera yari igiye kuva muri Afurika y’Epfo icikanye umupasiteri witwa Shepherd Bushiri n’umugore, bakomoka muri Malawi, kandi bagikurikiranwe n’ubutabera bwa Afurika y’Epfo nk’uko tubikesha ikinyamakuru urubuga Dailymaverick.

Yaba guverinoma ya Malawi n’iya Afurika y’Epfo zahakanye amakuru y’ibinyamakuru byavuze ko Bushiri, bivugwa ko yaba yarafashije Perezida Chakwera mu matora, yacikiye muri Malawi mu ndege ya Chakwera.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Ugushyingo, Guverinoma ya Malawi ikaba yasohoye itangazo ryuzuyemo umujinya yinubira ukuntu indege ya Perezida Chakwera yatindijwe mu gihe cy’amasaha agera kuri 7 ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Waterkloof kuwa Gatanu ushize, ngo kubera ko abayobozi ba Afurika y’Epfo bari bangiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi n’abandi bari baherekeje perezida binjirira muri iyi ndege ku birindiro bya Waterkloof.

Itangazo rivuga ko abayobozi ba Afurika y’Epfo bitwaje impamvu z’umutekano zidasobanutse. Afurika y’Epfo kandi ngo yari yanabanje kwanga ku mpamvu zitagaragara kwemerera Abanyamalawi kugenda mu ndege ya perezida bajya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe O.R (Oliver Reginald)Tambo i Johannesburg.

Itangazo rya Guverinoma ya Malawi kandi ryinubiye ko passports n’imizigo y’itsinda rigenda mbere ya perezida (advance party) yasakasatswe bikabije n’abapolisi batanambaye impuzankano aho gusakwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

Biravugwa ko imizigo yose y’intumwa za Malawi yapakiwe mu ndege ya Chakwera n’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo kandi mu gihe byari biteganyijwe ko indege ihaguruka saa cyenda n’igice z’umugoroba, ku kibuga cy’indege hari huzuye abashinzwe umutekano ba Afurika y’Epfo bagenzura indege, imizigo ndetse na buri mugenzi mbere yo kwinjiramo.

Byumvikana ko koko bashakaga kureba ko umuvugabutumwa Bushiri atabaca mu jisho cyangwa ngo agendere mu mizigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *