Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke bibona nk’inshuti z’u Rwanda aho kuba Abanyarwanda bagendeye ku kuba bo batagezwaho ibikorwaremezo nk’abandi bitewe n’umuhanda uhuza imirenge ine yo muri aka karere wangiritse ku buryo bigorana guhahirana ndetse hagira umurwayi ushaka kujya kwivuriza ku bitaro bikagora imbangukiragutabara guca muri uwo muhanda.
Usibye kuba nta kinyabiziga gishobora kunyura muri uyu muhanda imvura yaguye, abaturage bo muri iyi mirenge bavuga ko ari yo ntandaro y’ubukene bukunze kubibasira kuko nta gikorwa cy’iterambere gishobora kubageraho kubera uyu muhanda.
Umwe mu bahatuye baganiriye na Radiotv1 yagize ati: “ubanza uyu muhanda ari n’agahomamunwa kubera ko minisitiri w’intebe, Pierre Damien yigeze azahangaha hariya ku murenge atwemerera ko uyu muhanda tuwuhabwa, nyuma yaho haza gukorwa ibintu bibi cyane bitanasanzwe, umuhanda uturuka Hanika uraza ugera hano hitwa Cyivugiza, uwo muhanda umaze kuhagera ndetse biranajujura cyane bituma bigenda nabi kandi twari twawemerewe ubwo rero kugeza n’ubu, ejobundi hari haje abayobozi batwemerera ko perezida wa repubulika yatwemereye ko hajyamo kaburimbo.”
Uyu yakomeje avuga ko ariko bategereje amaso agahera mu kirere ndetse hakaba ubwo banabwiwe ko ugiye kuzatungana perezida akazabasura mu kwezi kwa karindwi ariko nta kirakorwa bakaba bafite impungenge ko batazabona uyu muhanda nk’uko uruganda rw’icyayi bari bemerewe narwo rwagiye.
“Nta bikorwaremezo baduha twebwe iyo urebye tubona turi nk’inshuti z’u Rwanda. Kubera ko impamvu tuvuga ngo turi inshuti z’u Rwanda, umuyobozi iyo aje akatwemerera ibikorwa ngo agiye kuduha ibikorwa, abandi bayobozi baraza bakabisenya bakabitwara. Nk’ubungubu, nk’umuhanda Habumuremyi yari yatwemereye barawimuye bawujyana iriya za Cyivugiza ariko hano Rangiro, Cyato nta muhanda tugira, ni ubwigunge duhorana.”
Kubera ikibazo cy’uyu muhanda, ngo bituma ibicuruzwa bivuye ahandi bigera mu Murenge wa Cyato biri ku giciro gihanitse nk’aho isima igura 15,000 frw, ikilo cy’umuceri kikaba kigura mu gihumbi na magana, bakaba bifuza ko uyu muhanda wakorwa mu buryo burambye.
Ku ruhande rw’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apollonie uyobora aka karere avuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo izindi nzego bireba zibafashe gukora uyu muhanda nawe ashimangira ko uri mu bibangamira iterambere ry’abaturage.
Ati: “Ni umuhanda duhora dukorera ubuvugizi umunsi ku munsi kugirango uzakorwe mu buryo burambye, ariko uyu muhanda mu by’ukuri tuwufite ku mutima, urababaje, kuko ni umuhanda udufasha mu buhahirane mu mirenge igera kuri ine, ubu rero turi gushyiramo imbaraga kugirango nibura ube nyabagendwa .”
Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu mu 2019 nibwo perezida wa repubulika yasabwe n’abaturage bo mu Murenge wa Cyato kubafasha uyu muhanda ugakorwa nawe abizeza ko ugomba guhita ushyirwa mu byihutirwa.
Uyu muhanda ureshya na kilometero 21 uhuza imirenge ya Kanjongo, Kagano, Rangiro na Cyato. Abaturage bavuga ko kwangirika kwabo bibangamiye iterambere ryagakwiye kubageraho ndetse n’ibikorwaremezo leta ikunze kubagenera bikaba bikunze kudindira cyangwa bikajyanwa ahandi.

4 Responses
Twebwe iyo urebye tubona turi nk’inshuti z’u Rwanda – Umuturage wa Cyato
Yewe ndumva aba Cyato bapfuye rumwe n’aba Karengera. Muzagere mu muhanda uva ahitwa Kabuga ugera i Mwezi. Warangiritse ku buryo bwose bushoboka. Noneho twebwe nta n’umuyobozi ushobora kuhiteza ngira ngo na bo batinya guca muri uwo muhanda. Natwe muzadukorere ubuvugizi.

Arikose, kotwumva nyamasheke,ibarizwa muturere dukennye,kandi bizwiko uturere dukennye cyane,aritwo duhabwa ingengo yimari itubutse,nibura uwomuhanda wacishijwemo imashini ugatsindagirwa.abaturage bagakurwa mubwigunge,mugihe hataraboneka uburyo burambye bwo kuwubaka, kuki abayobozi bamwe bumva ko Perezida wa Repuburika ariwe utanga umurongo wogukemura ibibazo,bobamufashiki?