Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 19 Ugushyingo taliki ya 18 Ugushyingo 2020, rwafunze Harerimana Adrien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero na Ntashamaje Eliazar Umucungamali w’Umurenge wa Sovu. Aba bose bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko RIB ibitangaza ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter (https://twitter.com/RIB_Rw). Abakekwaho ibyaha ubu bafungiye kuri positi (post) ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



2 Responses
Ngororero: Abayobozi batatu batawe muri yombi
Nihatari kbx
Ngororero: Abayobozi batatu batawe muri yombi
Nihatari kbx