Bwa mbere Perezida Kagame na Ndayishimiye bahuriye mu nama imwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, yahuriyemo na mugenzi we w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye.

Iyi nama yabaga ku ncuro yayo ya munani, yabaye hifashishijwe iyakure ry’amashusho (Video-Conference).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama yigaga ku bibazo byugarije akarere k’ibiyaga bigari birimo ibifitanye isano n’ubuzima ndetse n’umutekano.

Perezida Kagame yagaragaje ko “Ubufatanye no guhuza inzira ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima mu karere k’ibiyaga bigari.”

Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo-Brazzaville, Sudani y’Amajyepfo, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Ni ubwa mbere Perezida Kagame yari ahuriye mu nama na Perezida Ndayishimiye Evariste, kuva uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi yatorwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *