Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bitarenze iki cyumweru itsinda rya mbere rya bamwe mu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri rizatangira kwimukira mu nzu nshya zubatswe mu buryo bugezweho mu Busanza.
Aba baratangaza ko biteguye kwimukira mu nzu bubakiwe mu Busanza mu karere ka Kicukiro ahari nzu nshya bubakiwe mu rwego rwo kubatuza neza, aho bamwe bemeza ko nubwo iyi gahunda yatinze nyamara bo biteguye.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko umushinga wo kubaka inzu 420 ahazimurirwa abaturage batuye Kangondo ya mbere n’iya kabiri mu Busanza wagiye uhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ko ku itariki 15 z’ukwezi gutaha imirimo yo kubaka izi nzu izaba irangiye.
Umwe muri aba baturage batuye i Nyarutarama Kangondo ya mbere, witwa Muhawenimana Gerald, ubu ahafite inzu 2, avuga ko imiterere y’aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane mu gihe cy’imvura.
Igikorwa cyo kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ntikireba abatuye muri aka gace gusa, ahubwo kireba abaturage bose, ariyo mpamvu ku rundi ruhande abamaze kwimurwa ndetse bahabwa amacumbi ahantu habahesha ishema bo bishimira uko babayeho kuri ubu.
Umubyeyi w’abana batatu utuye mu Murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu, avuga ko ubwo yabwirwaga ko agomba kuva mu manegeka yashaririwe n’izo mpinduka , nubwo inzu ye yari yubatse hejuru y’amazi adudubiza kuko hari mu gishanga.
Uyu yaje kwimurwa arakodesherezwa ariko kandi hashize igihe gito ahabwa icumbi kuri ubu atuyemo Mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Bwerankori mu karere ka Kicukiro nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Nubwo yahombye byinshi ubwo yimurwaga yishimira ko yavuye ahashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga ubu akaba atuye mu nzu y’ ibyumba 2 n’uruganiriro.
Uyu mushinga wose wo kubaka Busanza ahazatuzwa abatuye mu manegeka uzarangira utwaye amafaranga agera kuri miriyari 15.5 ubariyemo n’ibindi bikorwa remezo bizaba birimo.
Nubwo bimeze gutyo, ikibazo cy’aba baturage cyari kimaze igihe gihanganishije abaturage n’ubuyobozi, aho bamwe bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu mazu ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo ariko akarere kabatera utwatsi.
Ibi byanatumye muri Nyakanga 2018 abaturage batanga ikirego ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo basaba ko rwategeka umujyi kubaha ingurane mu mafaranga aho kubimurira i Busanza.

2 Responses
Itsinda rya mbere ry’abimuwe muri Kangondo rigiye kwimukira mu Busanza
ubundi rwose n’ibihugu byateye imbere n’uku batura, mufate ubudage n’igihugu cy’igihangange muri europe ndetse no ku kw’isi yose, ariko 70% by’abaturage babo batuye muri appartements, none bavandimwe ba kangondo mubona mukize cyane cg murusha abaturage b’ubudage kubaho neza, ese aho kugirango Leta izaze ije gushyingura ibiza byabatwaye ahubwo ntimwakwimukira mu mazu atagira uko asa ya Busanza mukaba mwiga igisirimu dore ko nacyo kivuna, aho kuguma mu kajagari. Ese nibaguha 5 million uzatura he mu kigari buretse kujya gutera akajagari ahandi? Jyewe mbona Leta yaratekereje neza ibashakira aho gutura hatabashyira mu kaga kandi bikanahenda Leta ije gutabara no gushyingura ngo ibiza byabatwaye