Urukiko mu gihugu cya Uganda rwongeye guhamagaza umukandida mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka utaha, Lt. Gen.(Rtd) Henry Tumukunde, ngo azitabe ku itariki 21 Ukuboza 2020 yisobanure ku birego bibiri aregwa byo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubugambanyi bufitanye isano n’amagambo yigeze kuvuga ku Rwanda.
Iki cyaha cy’ubugambanyi aregwa cyavuye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya NBS, aho yagize ati: “Iyo mba u Rwanda nari gufasha abantu bifuza kuzana impinduka muri Uganda.”
Ubushinjacyaha buvuga ko aya magambo yari agamije guhamagarira u Rwanda gutera Uganda rugahindura guverinoma iriho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha kandi bushinja Gen.Tumukunde kuba yarasanganwe imbunda zo mu bwoko bwa pistol na AK-47 zose atari afitiye uburenganzira bwo kuzitunga, ubwo inzego z’umutekano zagabaga igitero mu rugo rwe muri Kololo zikamuta muri yombi mu mwaka ushize.
Kuwa Mbere, itariki 23 Ugushyingo izi dosiye zagombaga kumvwa, ariko ubushinjacyaha buyobowe na Lillian Amara bwifuza ko ku kijyanye n’ubugambanyi urubanza rwimurirwa ku yindi tariki kubera ko batari basoza iperereza ku buryo rwakoherezwa mu Rukiko Rukuru, mu gihe ku cyaha cyo gutunga imbunda urubanza rutari gukomeza Tumukunde adahari.
Tumukunde mu rukiko yari ahagarariwe n’umwunganizi we, Anthony Wameli, wabwiye urukiko ko umukiriya we atabashije kubona uko agera mu rukiko kuko yaheze ahitwa Kagadi, ibintu ubushinjacyaha butishimiye buvuga ko yari mu rukiko ku itariki 23 Nzeri ubwo urubanza rwimurirwaga ku ya 23 Ugushyingo, kubw’ibyo yakagombye kuba ahari.
Urukiko rwahise rwongera kumuhamagaza rumusaba kuzitaba ku itariki ya 21 Ukuboza nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga.
Umunyamategeko Wameli ariko yamenyesheje urukiko ko ateganya gutanga ikirego ku kibazo cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Yazamuye ibibazo bijyanye no kwidegembya kw’umuntu, uburenganzira bwo kubonana na muganga no kurindwa iyicarubozo.
Yavuze ko umukiriya we yamaze iminsi itandatu afunze akagezwa mu rukiko ari uko basabye ko agaragazwa kandi yari yarahungabanyijwe mu mutwe ubwo yari afungiye ahantu ha wenyine, kandi igihe yari aho akaba yarangiwe kubonana na muganga.
Wameli akaba yifuza ko urubanza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’umukiriya we rwabanza kumvwa mbere y’uko nawe atangira kuburanishwa ku byaha ashinjwa.
Itegeko rijyanye n’iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu ryo mu 2019, rikaba riteganya ko urukiko rusabwa kumva ibibazo by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bivuka mu gihe cy’iburanisha mbere y’urubanza nyamukuru.


