Kwicwa, gucana inyuma, kubeshya, no kwangana na byo ni bimwe mu bintu bibera mu miryango y’ibwami bamwe baba batazi nk’uko tugiye kurebera hamwe ibyabaye mu muryango w’ibwami mu Bwongereza nk’uko tubikesha Reader’s Digest.
1. Matilda n’abaturage

Amateka y’amakimbirane yo mu miryango ya cyami yatangiye mu mwaka wa 1126, igihe Umwami Henry wa mbere yagiraga umukobwa we, Matilda, umuragwa w’ingoma y’u Bwongereza na Normandy. Igitekerezo cy’umutegetsi w’umugore w’umunyamahanga nk’uko byari bimeze ku bantu muri kiriya gihe – ntabwo cyahungabanije abayoboke gusa, ahubwo cyanateje intambara y’abenegihugu nyuma y’urupfu rw’Umwami, yamaze imyaka igera kuri 19. Icyakora, ikibazo cyakemuwe amaherezo hifashishijwe amasezerano y’amahoro.
2. Umwami George II n’Igikomangoma Frederick

Umwami George II n’umuhungu we, Igikomangoma Frederick basaga nkaho bafitanye urwango kuva ku munsi wa mbere. Frederick yakuriye kure ya se i Hanover kandi mu 1737, basaga nk’abatakivugana. George II yirengagije umuhungu we kandi Frederick ntabwo yavuganaga na nyina. Kubera ibibazo byo mu muryango, byabaye ngombwa ko igikomangoma gisohora ibwami umugore wacyo mu ibanga gitinya ko se agihatira kuhaguma.
3. Umwamikazi Victoria n’umukobwa we Beatrice

Igikomangomakazi Beatrice cyari umukobwa muto w’Umwamikazi Victoria. Mu 1884, yagiye mu Budage akundana n’umusore yashakaga gushyingiranwa nawe. Ariko, umwamikazi ntabwo yabyemeye ndetse yanga kuvugana n’umukobwa we, usibye mu nyandiko, mu gihe cy’amezi arindwi yakurikiye. Amaherezo baje kwiyunga ku munsi wa Noheli.
4. Umuryango w’ibwami mu Bwongereza na Charles Spencer (musaza wa Diana)

Charles Spencer, musaza w’igikomangomakazi Diana, yafashe ijambo mu gihe cyo kumushyingura. Aho kugaruka ku buzima bwa mushiki we, nk’uko byari byitezwe, yavuze uburyo itangazamakuru ryatoteje mushiki we ndetse anavuga amagambo mabi ku muryango wa cyami, bitera ibibazo hagati y’imiryango yombi imyaka myinshi.
5. Igikomangomakazi Diana n’Igikomangoma Charles

Amakimbirane hagati ya Diana n’umugabo we, Charles yabaye mabi. Nyuma yo gushyingiranwa mu 1981, batangiye kugirana ibibazo by’abashakanye, amaherezo baratandukana mu 1992. Nyuma yo gutandukana kwabo, Diana yabwiye itangazamakuru ukuntu yaciwe inyuma ndetse n’uko yashatse kwiyahura. Aya ni amabanga atari azwi n’undi muntu wese kugeza ubwo Diana yapfaga.
6. Igikomangomakazi Diana n’Umwamikazi Elizabeth II

Ikigaragara, amakimbirane yose hagati y’Igikomangomakazi Diana n’Igikomangoma Charles ntiyashimishije Umwamikazi Elizabeth. Igikomangomakazi Diana cyaje gutangaza amakuru menshi ku mubano we na Charles abazwa n’itangazamakuru. Byababaje cyane umwamikazi yoherereza Diana ibaruwa amusaba ko yatandukana n’umuhungu we, biza kuba mu 1996.
7. Camilla Parker Bowles na Kate Middleton

Igitabo cyitwa “Game of Crowns” cyanditswe na Christopher Anderson cyagaragaje ko mukase w’igikomangoma William, Camilla, yifuzaga ko William na Kate Middleton batandukana, bivugwa ko yasabye umugabo we, igikomangoma Charles kumvisha William gutandukana na Kate kuko atakundaga uburyo abaturage bakundaga Kate aho kumukunda. Ubwo William na Kate basubiranaga , rubanda rwarushijeho gukunda Kate birushaho kurya Camilla.


