Hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda mbona Gen. Omega arasetse bwa mbere -Uwahoze muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bahoze mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda (FDLR) avuga ko hari ikintu kimwe cyabaye mu Rwanda kigatuma ku nshuro ya mbere abona umuyobozi wa FOCA, Gen. Maj. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega, aseka.

Uyu wabaye muri FDLR mu gihe cy’imyaka umunani, utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije Bwiza.com, ko yari mu bantu bahafi ba Brig. Gen. Musare uvuka muri Mutura (Nyabihu.)

Avuga ko bitewe n’inama za High Command ya FOCA, yabonaga kenshi Gen. Omega (icyo gihe wari majoro) atajya aseka ariko ngo hari umunsi iyi myitwarire ye yahindutse bitewe n’inkuru yumvise ivuye mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko ati ” Gen. Omega ni umugabo byakugora kubona aseka. Gusa umunsi umwe ubwo bamubwiraga ko umwana we uba mu Rwanda yemerewe kujya kwiga hanze y’u Rwanda, mu Bushinwa, yarasetse icyo gihe. Yarishimye bigaragarira buri wese. Njye nibwo nari mubonye aseka bwa mbere.”

Uyu akomeza avuga ko Gen. Omega ari umugabo mugufi utagira umusatsi ku mutwe ariko ukunda imirwano. Ati ” Nkeka ko atarengeje metero imwe na sentimetero 50. Akunda imirwano cyane. Twigeze kuba turwana, abonye turi gusubira inyuma ariyicarira ngo ihwa rimwishe mu kirenge. Kwari ukugira ngo dukomeze turwane nyine, hhhh. Nta kuntu tutari gukomeza kurasa umwanzi mu gihe afande yicaye, bamwishe twari kuvuga ngo iki? Ni umurwanyi akunda intambara.”

Yadutangarije kandi ko mu gihe cy’Abacengezi, Omega yari majoro arwanira ku Kibuye ayobora burigade yitwaga Charlie asubiza mu mashyamba ya za Mukura, nyuma ngo yaje guhabwa diviziyo iyo za Rutoyi (Musanze). Ngo ni umugabo wize ibyo gutwara indege z’intambara.

Gen. Maj .Pacifique Ntawunguka ni we wari umugaba w’ingabo (Etat Major) wa FDLR, akaba yatoranyijwe n’abandi basirikare bakuru kugira ngo abe ayobora by’agateganyo igisirikare cy’uyu mutwe.

Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.

Gen. Omega ni muntu ki?

Gen. Maj. Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu. Muri FDLR azwi ku mazina nka: Colonel Omega, Nzeri, na Israel.

Gen. Omega yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege mu Bufaransa.

Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho ku kiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *