Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kurushaho kwihutishwa nyuma y’aho u Rwanda rwumvikaniye na Qatar ku masezerano y’imikoranire muri uyu mushinga nk’uko byemezwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo zashyiraga umukono ku masezerano azwi nka “Bilateral Air Services Agreement” yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi.
Amb Claver Gatete, Minisitiri w’ibikorwaremezo, avuga ko aya masezerano agamije guteza imbere ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Yagize ati: “Ubukerarugendo ni ikintu cy’ingirakamaro, Ubucuruzi na bwo bikaba uko, hakazamo ubufatanye n’umubano hagati y’impande zombi, kwigiranaho n’ibindi. Ni amasezerano dutegerejemo byinshi kuko azatuma urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi rushoboka. Korea yo twatangiye kera dufatanya mu nzego zirimo ikoranabuhanga none dukomereje no mu zindi nzego kandi ndatekereza ko ari ibintu byiza dukwiye gukomeza gukora.”
Ku ruhande rwa Koreya y’Epfo, Ambasaderi Jin-Weon CHAE, yagaragaje ko aya masezerano ashimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi. Igihugu cye ngo gisanganywe ubutwererane n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga kandi ko kizakomeza ubwo bufatanye.
Ati “Aya masezerano aratanga amahirwe ku baturage b’ibihugu byombi yo gukomeza kubaka ubushobozi mu nzego zinyuranye binyuze muri ubwo busabane. Dushyigikiye u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rurimo kugirango ruzagere ku ntego rwihaye mu cyerekezo 2050. Byumwihariko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo nyuma y’aho bukomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID19. Ndizera ko ubu bufatanye dutangiye none buzakomeza gufasha mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka za COVID19 mu Rwanda.”
Iyi nkuru dukesha RBA iravuga ko amazerano yo gufunguranira ikirere hagati y’u Rwanda na Korea y’Epfo abaye aya 101 u Rwanda rushyizeho umukono. Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE avuga ko kwagura ubufatanye n’amahanga mu bijyanye n’ingendo z’ikirere bijyana no kwagura sosiyete ya Rwandair ndetse n’ibindi bikorwa remezo uhereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali gikomeje kwagurwa.
Ati: “Turashaka ibihugu byinshi bishoboka noneho dushobore kuba twagirana amasezerano. Icyo biba bivuze namwe murabibona twari dufite ikibuga cy’indege cya Kanombe ariko nacyo kimaze kwagurwa. Uhageze urabona ukuntu cyavuguruwe (improved) aho twatangiriye mbere ubu hikubye inshuro 2 ariko noneho n’inzu zariyongereye. Ubu mu minsi mike muraza kubona aho umuntu yinjirira agaruka haraba hatandukanye n’aho twajyaga twinjirira kubera uburyo bwo kwagura ikibuga cy’indege. Ni yo mpamvu mu gihe cyo kwakira CHOGM ubu ngubu twiteguye bihagije ku buryo noneho ubu tubona ko nta kibazo cyabaho.”
Yaboneyeho gutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda na Qatar zamaze kumvikana ku masezerano ajyanye no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Ati: “Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera cyakomeje kubakwa ariko ubu twamaze kumvikana na Qatar k’uburyo tugiye kwihutisha imirimo y’ubwubatsi k’umuvuduko wo hejuru.Twamaze igihe tuganira ariko ubu ibiganiro bigeze ku musozo.”
Muri Kanama 2017 nibwo hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera byari biteganyijwe ko kizuzura gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 4.5 buri mwaka. Icyakora Leta y’u Rwanda yaje gufata icyemezo cyo kucyagura ubushobozi bwacyo bwikuba kabiri ndetse hasinywa amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga hagati y’u Rwanda na Qatar.


