Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba ni umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda (UPDF) by’umwihariko benshi mu basesenguzi mu bya politiki bakaba bakomeje kugaragaza ko amaherezo bizarangira ari we usimbuye se, Museveni ku mwanya wa Perezida. Dore impamvu 10 zishobora kuzamuha amahirwe akawugeraho.
1.Gutegurwa mbere nk’umwana w’imfura ya Museveni :
Benshi babona ko ashobora kuzatekinika kugeza ku munota wa nyuma Muhoozi akicara kuri iyo ntebe ya perezida, ubundi Museveni akicara iruhande rwe nk’umunyacubahiro wicaye mu gihugu cye n’umuhungu we, aka wa mugani w’ikinyarwanda ugira uti: “Imfura na se barangana”.
2.Kuzamurwa cyane mu ntera (amapeti): Imyaka imaze kuba myinshi benshi mu basirikare ba Uganda bagaragaza ko babangamiwe cyane n’itonesha rya Perezida kuri bamwe mu basirikare harimo n’umuhungu we aha amapeti buri munsi.
Ubu Muhoozi ageze ku ipeti rya Lt General, gusa abasesenguzi mu bya politiki bakaba babona ko Museveni amuzamura mu ntera kugira ngo azabashe guhangana n’abandi banyapolitiki yicaye hejuru mu ngabo, kandi zimwumva nk’umuyobozi ukomeye mu gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, bitandukanye n’uko yaba ahangana n’abajenerali cyangwa izindi ntiti afite ipeti rya sergent cyangwa andi yo hasi.
3.Amashuli yize:
N’ubwo Muhoozi yize igisirikare cyo mu bitabo nta rugamba rw’ishyamba yarwanye, nk’umwana wa Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ari ku buyobozi, yize amashuli hirya no hino ku isi, arimo ibijyanye n’igisirikare, politiki, ubushakashatsi,… ibi rero bikaba byamuha amahirwe yo guhangana n’abandi banyapolitiki ashyigikiwe na se akaba yayobora Abagande.
4.Guharurirwa ikivi na se:
Kuba se afite inshuti mpuzamahanga ubu ngubu zimufasha mu bitekerezo no mu zindi mbaraga zo kuyobora igihugu, ni amahirwe menshi kuri Muhoozi, n’ubundi se yakomeza kumushakira abamushyigikira igihe abazaba bamurwanya bazashyigikirwa n’amahanga.
5.Kuba akunzwe ndetse ashyigikiwe muri NRM:
Iri shyaka (NRM) ryashinzwe na Museveni afatanyije n’abandi banyapolitiki ubwo bari bakiri mu mashyamba bahanganye n’ubutegetsi bwa Idi Amin na Milton Obote.
Ubu urubyiruko rwaryo rukaba rudahwema kugaragaza ko rushaka Muhoozi nk’umukuru w’igihugu mu gihe cy’ejo hazaza ha Uganda, ku ruhande rwa Muhoozi agasubiza avuga ko adashishikajwe na politiki ariko bigasesengurwamo imvugo za kinyepolitiki ko amaherezo y’inzira ari mu nzu.
6.Museveni akomeje kwitandukanya n’abanyapolitiki :
Kugeza ubu umunyapolitiki uhoza Museveni ku nkeke ni Dr Kiiza Besigye, uyu ni umwe mu banyapolitiki bahoze hafi ya Museveni bazi ibye kuva mu ishyamba, amaze gufata ubutegetsi,…ariko ubu akaba amurwanya.
Twavuga kandi na Amama Mbabazi wanabaye Minisitiri w’intebe, ubu akaba arwanya Museveni, by’umwihariko nawe bakaba barafatanyije mu rugamba rwo kubohora Uganda bayivana mu maboko ya Idi Amin na Milton Obote.
Kuba Museveni akomeje kwitandukanya n’abanyapolitiki b’inararibonye, ndetse bakanava mu NRM, bifatwa nk’uburyo bwiza bwo kuzafasha uyu muhungu we kwicara kuri iyi ntebe ntawe umuhagaze hejuru, bakazamurwanya nk’abatavuga rumwe na Leta aho kumurwanya n’ubundi bakiri mu ishyaka riri ku butegetsi.
7.Gushyigikirwa mu gisirikare:
Kuba Museveni yakorerwa coup d’Etat biragoye kuko afite imbaraga zikomeye zishingiye ku kiryango, kugeza ubu afite murumuna we Salim Saleh, ukomeye mu gisirikare cya Uganda kandi unakundwa cyane, kandi akaba ari n’umujyanama wa mukuru hamwe n’uyu muhungu we.
Ibi byose rero ni amahirwe akomeye yo kuba Muhoozi ashobora kuzafatiraho, se akazahaguruka ku ntebe ahita ayicaraho, keretse Salim Saleh w’imyaka 56 aramutse abizambije.
Uyu Salim Saleh, ni umusirikare w’urugamba benshi bazi kandi bakunda, by’umwihariko Abanyarwanda bo bamukunda nk’umuvandimwe wabo kuko yari inshuti magara na Rwigema Fred, bakaba barashyize imbaraga hamwe n’abandi bafasha Museveni kugera ku butegetsi.
8.Imfu za bamwe mu basirikare b’abarakare : Brig Noble Mayombo , Major General James Kazini, Brig. Patrick Kankiriho, Gen Aronda Nyakairima, Maj. Gen. Levi Karuhanga,… bagiye bapfa mu buryo butandukanye ndetse bikanateza benshi urujijo.
Aba bose nubwo batashye, bari bazi ibya politiki ya Uganda by’umwihariko bakaba bari bazi amwe mu mabanga ya Museveni, dore ko bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu, ibi rero bikaba byazafasha Muhoozi twafata nk’umwana muri politiki n’igisirikare ugereranyije n’aba bitabye Imana, kuzabasha kugera ku ntebe nta nkomyi.
9.Inyandiko za Gen David Sajusa :
Uyu musirikare yahoze ari umujyanama wa Museveni, akora no mu rwego rw’iperereza ariko nyuma aza guhungira mu Bwongereza nyuma aragaruka azira impapuro yari yashyize hanze zasesenguwemo gushaka kugumura abandi basirikare.
Uyu musirikare yavugaga ko Museveni afite gahunda yo kwikiza abasirikare bakomeye n’abanyapolitiki, akazabona uko yimika umuhungu we w’imfura (Muhoozi) ntawe umuhagaze hejuru, ndetse ko amutonesha, ibi bikaba byaragiye bica mu binyamakuru bitandukanye bisesengurwamo ibindi binyuranye.
10.Ineza ya Museveni ishobora kwiturwa umuhungu we :
Kuba hari abo Museveni yafashije kubohora igihugu cyangwa gufata ubutegetsi, ni amahirwe menshi y’uko nabo bafasha umuhungu we mu gihe yaba afite abamurwanya.
Ibyo rero bikagaragaza ko n’umuhungu we yarwanirirwa mu gihe yaba arwanywa kandi afite inyota yo gucukumbukura ikivi cya se.


