Umuvunyi Mukuru mushya, Madamu NIRERE Madeleine, yasabye Abanyarwanda kugira uruhare rufatika mu guhangana na ruswa, agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe, Anastase Murekezi.
Nirere yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu yamuhaye zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.
Nirere yagaragaje ko abaturage bakwiye kugira uruhare rufatika mu guhangana na Ruswa agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo, asaba Abanyarwanda ko bakwiye gutanga amakuru kuri ruswa cyane cyane ku murongo ‘199’ utishyurwa no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.
Yagaragaje ko ibihano byakajijwe ku buryo abahanirwa ruswa bibagiraho ingaruka zirimo gufungwa n’ihazabu y’inshuro kuva kuri eshatu gugera kuri eshanu. Asaba abanyarwanda ko umuntu wese yagombye gutinya ruswa kandi ko kuba ruswa itihanganirwa bikwiye kuba umuco.
Umuvunyi Ucyuye igihe, Anastase Murekezi, we yavuze ko ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mirimo yamushinze cyane cyane mu myaka 3 amaze ayobora Urwego rw’Umuvunyi, yizeza ubufatanye umusimbuye cyane cyane bijyanye no kujya inama.





