Abarimu 39 bo muri kaminuza ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze gupfa kuva muri Mutarama uyu mwaka nk’uko byatangajwe mu nyandiko y’Ishyirahamwe ry’abarimu b’iriya Kaminuza.
Zimwe mu mpamvu bariya barimu bagaragaza zituma bagenzi babo bakomeje gupfa umusubirizo, harimo icyorezo cya COVID-19, ndetse n’impamvu zishingiye ku mibereho mibi.
Hashize igihe abarimu bo muri iriya Kaminuza binubira imibereho igoye babamo irimo kudahabwa ubuvuzi, kuba bakora akazi kagoye ndetse n’ikibazo cy’ubucucike bukabije mu byumba by’amashuri. Hiyongeraho n’umuhangayiko baterwa n’amasezerano leta ya Congo ibaha ariko ntiyigere iyasohoza.
Urubuga 7Sur7 rivuga ko muri Kaminuza ya Kinshasa higa abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 30, bitabwaho n’abarimu 1,100 bonyine.
Mu myaka itari mike yashize, abarimu bo muri Kaminuza ya Kinshasa bakunze gusaba ko imibereho yabo yahindurwa bitewe n’akazi bakora, ku buryo abarimu ba siyanse, imiyoborere na tekiniki bajya bahembwa byibura 5,000 USD, gusa leta ya Congo Kinshasa yananiwe kubafasha.


