muzaata-ihk-671x403.jpg

Uganda: Minisitiri yabujijwe kugira icyo avuga mu ishyingurwa rya Sheikh Muzaata

Sangiza iyi nkuru

Abitabiriye umuhango wo gushyingura Sheikh Nuhu Muzaata wapfuye kuwa Gatanu ushize aguye mu Bitaro Mpuzamahanga bya Kampala, akaba yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu, banze kumva ubutumwa bwa guverinoma bwari bujyanywe na minisitiri Sarah Kanyike.

Ibihumbi by’abantu byahise bijya kwifatanya n’umukandida w’ishyaka NUP, ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine w’ubumwe bw’igihugu (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu, bagize ubutwari bwinshi mu gihe bari bagitegereje guherekeza Sheikh Muzaata wari ukuriye ishami rishinzwe bibazo by’amadini (Daawa) ku Cyicaro Gikuru cy’Abayisilamu cya Kibuli.

Ubwo uwari uyoboye umuhango wo gushyingura yatangazaga ko minisitiri Sarah Kanyike, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibibazo by’abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga, ari we wari ugiye gukurikiraho kubagezaho ijambo mu gihe igihe cyo gushyingura cyegerezaga, abari aho bavugije urusaku banga ko abahagarara imbere biba ngombwa ko uyoboye umuhango yemera ko uyu muyobozi wahoze ari visi mayor wa Kampala akuwe ku rutonde rw’abahabwa ijambo.

Nubwo bimeze gutyo, ikinyamakuru The Independent kivuga ko Guverinoma ya Uganda yari yatanze agera kuri miliyoni 70 z’Amashilingi yishyura fagitire z’imiti ya Sheikh Muzaata ndetse yemeye na miliyoni 20 yo gufasha kumushyingura.

muzaata-ihk-671x403.jpg
Nyakwigendera Sheikh Nuhu Muzaata

Abitabiriye umuhango wo kumushyingura bose bakaba barashimagije Sheikh Muzaata bavuga ko yari umugabo w’umwizerwa utarashoboraga gushukiswa ruswa cyangwa guterwa ubwoba.

Depite Latif Sebaggala uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru mu nteko, yabwiye abari aho ko Sheikh Muzaata yari umujyanama mwiza w’itsinda ry’Abayisilamu bari mu nteko kandi yiteguraga gutangiza banki ya kisilamu.

Hassan Magoba, wo mu muryango we, yongeyeho ko usibye kuba umuntu w’umwizerwa, Muzaata yari n’umuhanga mu kunga abo mu muryango we kandi bizatwara igihe kuzabona uzamusimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *