Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba aravuga ko Igisirikare cya Uganda, UPDF, ari cyo cya mbere gikomeye azi kubera isezerano cyihaye kuva cyabaho.
Ibi Gen. Kainerugaba yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa Gatandatu nk’uko bigaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga akunze gukoresha ashyira ahagaragara ibyo atekereza.
Yagize ati: “Njye n’abavandimwe banjye b’abasirikare twagiranye isezerano kera cyane. Ntituzigera dusiga umwe mu bacu ku rugamba.”
Nubwo avuga ko ari isezerano abagize UPDF bihaye, ntabwo iri hame ari igisirikare cya Uganda cyonyine kirigenderaho kuko hafi ya byose nk’icya Amerika nacyo kivuga ko nta musirikare wacyo ugomba gusigara inyuma.
Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yakomeje agira ati: “Kandi ntitwigeze tubikora! Ni yo mpamvu UPDF ari cyo gisirikare gikomeye nzi!”
Me and my brother soldiers made a pact a long time ago. We would never leave one of us on the battlefield…and we never have! That's why the UPDF is the greatest military I know! pic.twitter.com/m9llFX83ph
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) December 5, 2020
Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ku itariki 03 Ugushyingo, Gen Kainerugaba nabwo yifashishije twitter yatangaje ko nta musirikare wa UPDF udafatira icyitegererezo kuri se, ndetse benshi bamufata nka sekuru. Yongeyeho ko abumva bakoresha ingufu za gisirikare kuri Uganda barota ku manywa.
Ni nyuma yo gutakagiza sewabo, Gen. Salim Saleh, yemeza ko ari umwe mu bajenerali b’abahanga muri Afurika bitewe nuko ku myaka 26 yayoboye ingabo za NRA zifata Kampala ku itariki 26 Mutarama 1986.
He was only 26 years old when he led the mighty Mobile Brigade of the NRA to capture Kampala on the 26th of January 1986. General Salim Saleh is definitely one of the military geniuses of Africa. pic.twitter.com/9Rp2tVR7SR
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) November 3, 2020
Ibi akaba abivuga mu gihe ubutegetsi bwa se butorohewe muri iki gihe Uganda yitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha, aho ibimenyetso bihari ubu bigaragaza ko aya matora ashobora kuzarangwa n’imvururu zitigeze zibaho mu matora yabanje bitewe n’abakandida batoroshye bazaba bahanganye na Museveni basa nk’abakomeje kwigarurira imitima y’Abagande biganjemo abarambiwe ubutegetsi bwa NRM bumaze imyaka isaga 30.

6 Responses
Impamvu Gen. Muhoozi Kainerugaba asanga UPDF ari cyo gisirikare gikomeye azi
Yavugiye USA ARMY

Nicyo cyonyine azi nyine. Iby’ahandi yabibwirwa niki? Reka ndeke kumwibutsa amateka ya vuba aha yirengagije
Impamvu Gen. Muhoozi Kainerugaba asanga UPDF ari cyo gisirikare gikomeye azi
Nicyo cyonyine azi nyine. Iby’ahandi yabibwirwa niki? Reka ndeke kumwibutsa amateka ya vuba aha yirengagije