Mu bitaro bimwe biherereye Lagos mu gihugu cya Nigeria, abarwayi babiri (umusore n’inkumi) bafashwe basambanira munsi y’igitanda.
Urubuga leuksenegal.com, ruvuga ko aba barwayi bahawe ibitaro kuko bari barwaye indwara zitabemerera gutaha mu rugo.
Nyuma y’igihe gito bari bakundanye, nuko ubwo bari batangiye gutora agatege ariko batarasezererwa bahita bihina munsi y’igitanda mu gihe bari bizeye ko ntawe ubabona.

Ubwo bari bibereye mu byabo baguwe gitumo n’abarwaza. Abasobanura uko byagenze bavuga ko aba barwayi bakundaniye ahantu habi no mu gihe kibi.


