Muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Rubavu, irimo uwa Nyamyumba, Rugerero na Rubavu, hari ababyeyi batari bake batwite n’abonsa babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, bavuga ko badahabwa iyi fu ya shisha kibondo kandi ari uburenganzira bwabo mu rwego rwo kubunganira mu mirire bo n’abana. Basobanura ko n’ugerageje kuyisaba yakwa amafaranga adafite ubusobanuro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yihanangirije, abayobozi baba bagaragara muri iyo ngeso yo kwaka amafaranga aba babyeyi batwite kuko ari nta mpamvu n’imwe ikwiye kuvutsa umwana ufite munsi y’imyaka 2 n’umubyeyi utwite guhabwa ifu y’igikoma ya Shisha Kibondo igihe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.
Bamwe mu bagize amahirwe yo kuyihabwa, barimo Nikuze Kaneyi, RBA dukesha iyi nkuru yasanze ari kugaburira umwana igikoma cy’iyi fu ku mezi ye 6, ndetse na Murekatete Chantal watangiye kunywa Shisha kibondo afite inda y’amezi ane, kugeza magingo aya yonsa umwana ufite amezi 4, bavuga ko ibafasha mu mbonezamikurire y’abana ndetse nabo ubwabo ibunganira mu mirire myiza.
Ubusanzwe ifu ya “ShishaKibondo”ntigurishwa, ariko bamwe mu bajyanama b’ubuzima ndetse n’inshuti z’umuryango,basobanura ko ari ikibazo bakunze guhura na cyo bitewe n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi bayihabwa bakajya kuyigurisha birengagije ko ari yagenewe kubunganira mu mirire.
Aba banjyanama b’ubuzima mu midugudu, basanga hakwiye kongerwa imbaraga muri iyi gahunda yo gukomeza kwegereza ababyeyi batwite iyi fu ya Shisha Kibondo hagamijwe gukomeza kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, ndetse hagashyirwa imbaraga mu ngo mbonezamikurire mu midugudu.
Shisha Kibondo ni ifu y’igikoma ituma umwana akura neza ikamurinda kugwingira ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi. Ni ifu yaje yiyongera kuri porogaramu zisanzwe za Leta y’u Rwanda zigamije kurwanya Imirire mibi ndetse n’Igwingira mu bana bari munsi y’Imyaka itandatu.


