Amadolari 35 yishyurwa na buri rukururana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ivuye mu gihugu cya Tanzania ni ayo gucumbikira abashoferi mu bigo by’akato babanza kunyuramo mu rwego rwo gukumira iwkirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ntabwo ari umusoro nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh.
Ibi bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho kuwa Mbere, itariki 30 Ugushyingo, Akanama k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba gashinzwe ibya ‘Business’(EACB), kasohoye itangazo rivuga ko aya madolari 35 acibwa amakamyo avuye muri Tanzania ashobora kugira ingaruka mbi ku biciro byo gukora ubucuruzi.
Minisitiri Nshuti mu kiganiro yagiranye na The New Times yasobanuye ko EAC ifite amahame y’ukuntu ibintu bikemurwa ku mipaka ihuriweho kandi akomeza avuga ko habaye impinduka zijyanye n’uburyo ibintu bitumizwa n’uko byoherezwa kugira ngo umutekano w’ibicuruzwa n’abantu ugerweho kubera icyorezo cyateje ikibazo kidasanzwe.
Yavuze ko aya madorari 35 atishyurwa guverinoma ahubwo ajya mu bikorera kugira ngo akoreshwe mu bijyanye n’amafunguro, no gusukura ahakoreshwa nk’akato kugirango undi mushoferi uzahajya atazahandurira mu gihe ategereje ko imizigo yazanye ipakururwa, ndetse ayo mafaranga akaba yarahoze ari amadolari 50 ubu akaba ari 35.
Yagize ati: “Ni amafaranga yo korohereza Covid-19. Ntabwo twishyuza kubera guherekezwa mu mutekano (kuva ku mupaka kugera mu bindi bice by’u Rwanda). Ntikwiye kubibona nk’inzitizi ku bucuruzi. Ni inzitizi za Covid-19, kandi, Covid-19 nigenda, ibintu byose bizasubira uko byari bisanzwe.”
Uru rwego rwagaragaje aho ruhagaze kuri iyi ngingo nyuma yo gusura umupaka uhuriweho wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biri kubangamira ubucuruzi ku mipaka yo muri EAC.
EABC kandi yasabye guhuza amafaranga y’ubugenzuzi n’inzego zorohereza ubucuruzi hafi ya Rusumo OSBP kugira ngo birinde kongera ibiciro byo gukora ubucuruzi.


