Papa Fransisiko agiye gukora uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Irak

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya mbere kuva haduka icyorezo cya Covid-19, Papa Fransisiko guhera ku itariki 5 kugeza ku itariki 8 azakorera uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga mu gihugu cya Irak, ndetse rukaba ari n’uruzinduko rw’amateka nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere.

“Nyuma yo kwakira ubutumire bwa Repubulika ya Irak na Kiliziya Gaturika yaho, Papa Fransisiko azakora urugendo rw’ivugabutumwa muri icyo gihugu kuva kuwa 5 kugeza kuwa 8 Werurwe 2021, asura Baghdad, ikibaya cya Ur gifitanye isano n’urwibutso rwa Abraham, Umujyi wa Erbil, ndetse na Mossoul na Qaraqosh mu kibaya cya Niniwe (Ninive),” ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Vatican mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Uru ruzinduko rudasanzwe kuri Papa “ni ikimenyetso cy’ubutumwa bw’amahoro kuri Irak no ku karere” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irak, mu itangazo yashyize ahagaragara.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, Papa Fransisiko yari yasobanuye neza icyifuzo cye cyo kujya muri iki gihugu akunze kuvuga ko abaturage bacyo bagizwe abamaritiri (martyr) n’intambara.

Ubwo yakiraga abahagarariye ibikorwa by’imfashanyo mu matorero y’Iburasirazuba muri Kamena 2019, yari yatangaje “ubushake” bwo kujya muri Iraki mu 2020. Muri Mutarama 2020 Papa akaba yarakiriye i Vatikani Perezida wa Irak, Barham Salih.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *