Major (Rtd) Mudhatiru yasabye urukiko guca inkoni izamba

Sangiza iyi nkuru

“Nciye bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi kandi nsaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange. Mu bushishozi bwanyu muzace inkoni izamba munyorohereze ibihano. Harakabaho ubutabera,” ibi ni ibyatangajwe na Major (Rtd) Habib Mudhatiru, ufatwa nk’ukuriye itsinda ry’abarwanyi 32 b’umutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo yasaba urukiko kuzamugabanyiriza ibihano.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga urubanza ruregwamo abantu 32 ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major Mudathiru wasabiwe gufungwa burundu, yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza ibihano. Aregwa ko ari we wari ushinzwe gushaka abarwanyi mu mutwe wa P5 no kubatoza gisirikare.

Avuga ku busabe bw’ubushinjacyaha bwo kumufunga burundu yabwiye urukiko ko inshingano ze yahawe yazisohoje amahoro kandi ko nta kindi gihe yahanweho n’inkiko z’u Rwanda.

Yabwiye urukiko ko yemeye kandi agasabira imbabazi ibyaha bitatu mu byaha bitanu aregwa. Ibyo ni ukwinjira mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kugirana umubano n’abategetsi ba leta z’amahanga mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ahakana icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi avuga ko ntaho yigeze akimenyeshwa mu ibazwa rye mu nzego zose.

Yahakanye kandi yivuye inyuma icyaha cy’iterabwoba, gifitanye isano n’ibitero bya grenade byagiye bigabwa mu Rwanda bigahitana abantu abandi bagakomereka.

Yagize ati: “ Kuva nabaho nta cyaha ndakora cy’iterabwoba ku muturage uwo ari we wese nta n’umuturage nigeze nkomeretsa.” Yashimangiye ko ibi byaha byombi ubushinjacyaha bubimurega butarigeze bubimubazaho.

Major Mudhatiru akaba yasabye imbabazi Abanyarwanda bose agira ati: “Nciye bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi kandi nsaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange. Mu bushishozi bwanyu muzace inkoni izamba munyorohereze ibihano. Harakabaho ubutabera” .

Yakomeje yizeza ko igihe cyose yaramuka agiriwe icyizere akagabanyirizwa ibihano yakubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi akubaha inzego z’ubutegetsi ziyashyiraho.

Mudhatiru yasezerewe mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu 2013, muri uwo mwaka asaba uruhushya rwo kujya kureba umuryango we muri Uganda, aho yatangiye kwegerwa n’abakozi ba RNC agatangira gukorana na yo.

Biteganyijwe ko urukiko ruzafata umwanzuro kuwa 15 Mutarama 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Major (Rtd) Mudhatiru yasabye urukiko guca inkoni izamba
    Hhhh!! Afunze neza, aragaburirw imisoro yacu, akaza gutera iseseme!!! Abo yahekuye se ubu agahinda karashize!! Syii gari wee

  2. Major (Rtd) Mudhatiru yasabye urukiko guca inkoni izamba
    Hhhh!! Afunze neza, aragaburirw imisoro yacu, akaza gutera iseseme!!! Abo yahekuye se ubu agahinda karashize!! Syii gari wee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *