Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN

Sangiza iyi nkuru

Polisi mpuzamahanga izwi nka Interpol imaze amezi agera kuri ane ishyizeho impapuro zo guta muri yombi Ambasaderi Eugène-Richard Gasana wahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko bigaragara, Interpol yashyize hanze izi mpapuro tariki ya 14 Kanama 2020, izivugurura tariki ya 18 Kanama 2020.

Bigaragara ko akurikiranweho ibyaha bitatu: icyo gufata ku ngufu gihanwa ’ingingo y’196 n’itegeko No 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012, icyo kugerageza gufata ku ngufu gihanwa n’ingingo ya 27 yo mu itegeko No 01/2012/OL ryo ku wa 02/02/2012 n’icy’ihohotera rishingiye ku gitsina, gihanwa n’ingingo ya 203 y’itegeko No 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012.

Gasana ashinjwa gufata ku ngufu Umunyarwandakazi

Ibi byaha yabishinjwe n’umukobwa w’Umunyarwandakazi w’imyaka 21 y’amavuko wimenyerezaga umwuga mu biro by’Umuryango w’Abibumbye, i New York mu 2014, icyo gihe Gasana yari agihagarariyeyo u Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwa mbere Gasana yamufashe ku ngufu, ari muri Kamena 2014 ubwo yamujyanaga muri Millenium Hilton Hotel, aho yamushutse amubwira ko amusanga mu cyumba cy’inama, yagerayo agasanga harimo igitanda maze amufata ku ngufu.

Ku nshuro ya kabiri, tariki ya 11 Nyakanga 2014, ngo Gasana yongeye kujyana uyu mukobwa muri hoteli One UN Plaza iri mu mujyi wa Manhattan yabanje kumukorera ibica intege umubiri, maze nabwo amufata ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwa Leta ya New York bwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cy’uyu mukobwa, bwahamagaje Gasana tariki ya 14 Kamena 2019, ntiyitaba. Nyuma y’aho, Urukiko rw’Ikirenga rwongeye guhamagaza Gasana, ndetse impapuro z’ihamagaza buzitambutsa mu bitangazamakuru byo muri USA no mu Rwanda.

Mu 2016, Gasana yasimbujwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yari amazeho imyaka 4, ndetse ngo mu 2019 yemerewe gutura muri USA nk’umuturage waho.

Ni mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwa New York rwagaragaje ko aho Gasana aherereye hatazwi, Interpol ikerekana ko uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yabaga muri iyi Leta kuva tariki ya 2 Nyakanga 2012 kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2014, andi makuru akavuga ko ari mu buhungiro.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Umuntu agufata kungufu 1,2..ibyo nuguharabika bakore iperereza barebe ikibyihishe inyuma.

  2. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Umuntu agufata kungufu 1,2..ibyo nuguharabika bakore iperereza barebe ikibyihishe inyuma.

  3. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    yamufashe muri 2006 dossier ibyutse muri 2020 hhhhhhhh

  4. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    yamufashe muri 2006 dossier ibyutse muri 2020 hhhhhhhh

  5. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    yabaye azira ko yakubaganye se? akagera aho atagombaga kugera

  6. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    yabaye azira ko yakubaganye se? akagera aho atagombaga kugera

  7. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Hhhh,ahubwo uwomukobwa bamufunge ni indaya,1,2,3 umuntu akurongora yagutumira ugasubirayo ,bakore iperereza neza baramenya ukuri kose

  8. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Hhhh,ahubwo uwomukobwa bamufunge ni indaya,1,2,3 umuntu akurongora yagutumira ugasubirayo ,bakore iperereza neza baramenya ukuri kose

  9. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Icyumba cy’inama yamutumiye kujyamo, agasangamo igitanda gishashe, iyo ahita yisohokera cyangwa agatabaza abashinzwe umutekano? Uyu mukobwa akurikiranwe ku byaha by’ibihimbano

  10. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Icyumba cy’inama yamutumiye kujyamo, agasangamo igitanda gishashe, iyo ahita yisohokera cyangwa agatabaza abashinzwe umutekano? Uyu mukobwa akurikiranwe ku byaha by’ibihimbano

  11. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Hhhhh uyu mugabo ashobora kuba yarakinnye n’ikipe idatsindwa kabisa. Gusa simpamya ko icyo ari cyo azira ahubwo arazira ibindi abandi bose bajya bazira. Erega tukareba tukanashishoza.ubwo nafatwa arisobanura nibabimuhamya azabukora

  12. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Hhhhh uyu mugabo ashobora kuba yarakinnye n’ikipe idatsindwa kabisa. Gusa simpamya ko icyo ari cyo azira ahubwo arazira ibindi abandi bose bajya bazira. Erega tukareba tukanashishoza.ubwo nafatwa arisobanura nibabimuhamya azabukora

  13. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Ibyo bintu birababaje niba atari ibihimbano Kandi abantu ntibaziko icyinyoma kicaza umugabo kuntebe rimwe gusa!

  14. Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN
    Ibyo bintu birababaje niba atari ibihimbano Kandi abantu ntibaziko icyinyoma kicaza umugabo kuntebe rimwe gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *