Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bwasabye ababyeyi b’umwana bikekwa ko yatewe n’abadayimoni ko bamujyana mu ivuriro rya leta, aho kumujyana aho bavurira amarozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard ni we wabitangarije BWIZA, aho yavuze ko uyu mwana afite ikibazo cyo mu mutwe, bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga ko yatewe n’abadayimoni.
Gitifu Bihoyiki yagize ati: “Twageze aho hantu tuganira n’abaturage ndetse n’ababyeyi b’uwo mwana ku buryo twabasabye no kujya kumuvuza kuko dukeka ko yafite uburwayi be mutwe kuko inama tugira abaturage bacu nukujya ku mavuriro ya Leta mbere yo gukeka amarozi, uyu mwana nawe twasanze nta kibazo afite dusaba abaturage gukurikirana ubuzima bw’umuryango, igihe yakongera kugira ikibazo kugira ngo afashwe kandi icyo twishimiye ni uko hari umutekano mu baturage ntacyo byahunganyije, n’ababyeyi be bakatwemerera kujya kumuvuza. ”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 BWIZA yabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 14 na 15 y’amavuko, wari wateye impungenge abatuye mu Mudugudu wa Ryabega mu kagari ka Mubuga, muri uyu murenge.
Abaturage bavugaga ko kuva ku wa Gatatu yagaragaye agurukana imbaraga zidasanzwe [bakeka ko ari iz’abadayimoni) hejuru y’inzu z’abaturage zirimo n’inzu ndende zikorerwamo ubucuruzi.
Amakuru mashya iki gitangazamakuru cyahawe avuga ko ababyeyi uyu mwana w’umukobwa yabashije kuvugana na bo, mu gihe yari yatuje, yababwiye ko amaze iminsi itanu ajya i kuzimu ndetse ngo ku kiyaga cyegereye iwabo, ahabona umukobwa mwiza uturuka mu mazi.
Ndayisenga Hamuduni utuye muri uyu Mudugudu yabihamije, ati: “Yari yabwiye ababyeyi ngo amaze iminsi itanu ajya ikuzimu, akababwira abapfuye no muri karitsiye tuzi, ati ba runaka bambwiye gutya, aranababwira ati njyewe mfite umukobwa w’ahantu ku kiyaga, hazamuka igiti kinini kikavamo umukobwa mwiza.”
Kugeza ubu haracyitabazwa amasengesho kugira ngo uyu mwana atuze kuko ari yo yonyine ari kumushobora. Nyuma y’iminsi ibiri aguruka hejuru y’amazu, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 bakaba bamujyanye mu banyamasengesho mu wundi mudugudu.



2 Responses
Kirehe: Ubuyobozi bwasabye ko umwana bikekwa ko yatewe n’abadayimoni, ajyanwa ku ivuriro rya leta
nukuri uwo mwana najyanwe mubanyamasengesho kuko iyo nimyuka mibi
Kirehe: Ubuyobozi bwasabye ko umwana bikekwa ko yatewe n’abadayimoni, ajyanwa ku ivuriro rya leta
nukuri uwo mwana najyanwe mubanyamasengesho kuko iyo nimyuka mibi